00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wabyukije gahunda yo gushyira ubukarabiro ahahurira abantu benshi

Yanditswe na Innocent Dushimimana
Kuya 20 August 2024 saa 06:35
Yasuwe :

Nyuma y’igihe gito mu Rwanda hagaragaye abantu banduye icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Monkeypox), umujyi wa Kigali washyizeho gahunda yo kugira ubukarabiro rusange ahahurira abantu benshi mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Umujyi wa Kigali wibukije abantu bafite inyubako zabo bwite, inyubako za Leta, insengero, ahahurira abantu benshi ko hagomba kubaho ubukarabiro kandi bukora neza.

Itangazo ryasohowe n’umujyi wa Kigali riragira riti “Abantu bose bafite cyangwa bashinzwe inyubako zihuriramo abantu benshi zaba izabikorera cyangwa iza Leta, ku masoko aho abagenzi bategera imodoka ku nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi bagomba kugira ubukarabiro.”

Muri uru rwego kandi harimo no kwibutsa abantu bireba ko bagomba kugira uruhare rwo gukangurira abanyarwanda cyangwa ababagana gukaraba intoki mu gihe baje basaba serivise.

Ni mu gihe kandi umujyi wa Kigali wanatangiye ubugenzuzi bwo kureba ko ahahurira abantu benshi hose hari ubukarabiro kandi bukora neza bityo abatabyubahirije bakabihanirwa n’amategeko.

Gahunda yo gukaraba intoki no gushyiraho ubukarabiro ahahurirwa n’abantu benshi yaherukaga gushyirwaho mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .