Umwaka ushize Umujyi wa Kigali wari wihaye intego yo gukusanya agera kuri miliyari 60 Frw mu ngengo y’imari ya 2024/2025, mu gihe byagezweho Umujyi wa Kigali wahise wiyemeza kuzamura intego muri uyu mwaka.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko bumwe mu buryo buzakoreshwa kugira ngo iyi ntego igerweho harimo kwibutsa abacuruzi ko bagomba gusorera igihe ndetse bakerekwa uburyo bakoresha basora.
Yagize ati “Icyo dusaba ni ugukomeza kwibutsa abasora ndetse bakibukirizwa igihe, bakerekwa n’uburyo bakoresha kugira ngo batange umusoro kuko byagaragaye ko bahugira mu mirimo igihe kikabarengana.”
Yakomeje ashimangira ko uko imisoro yakusanyijwe igenda yiyongera, bituma Umujyi wa Kigali ugira ubushobozi bwo kugenda ukora bimwe mu bikorwaremezo birimo, imihanda, amavuriro n’ibindi.
Bamwe mu bakozi bakora mu Ishami rishinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, batangaza ko hakiri ikibazo mu bacuruzi batarumva agaciro ko gusora, bemeza ko bidindiza ubukungu, muri urwo rwego bashyizeho ingamba nshya.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali byatangaje ko buteganya gukoresha agera kuri miliyari 250 Frw mu ngengo y’imari ya 2025/2026, bikaba biteganywa ko niwinjiza miliyari 80 Frw, uzaba ugeze ku rwego rwo kwinjiza agera kuri kimwe cya gatatu cy’ingengo y’imari yawo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!