00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wisobanuye ku ntebe wasabye rwiyemezamirimo hakarengaho izigera ku 3000

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 13 September 2022 saa 01:39
Yasuwe :

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bitabye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’umutungo by’igihugu, PAC, aho mu byo bisobanuyeho harimo isoko ryahawe rwiyemezamirimo wagombaga gutanga intebe z’abanyeshuri mu turere tugize Umujyi wa Kigali ariko hakarengaho izigera ku 3000.

Muri rusange muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2021 hagaragayemo icyuho mu mitangirwe y’amasoko ya leta mu Mujyi wa Kigali.

Rimwe mu masoko yagarutsweho harimo iryari rifite agaciro ka miliyari 1,6 z’amafaranga y’u Rwanda aho rwiyemezamirimo warihawe yagombaga gutanga serivisi z’ibyiciro bigera kuri bitandatu harimo no kugemura intebe mu mashuri.

Kuba ryarahawe umuntu umwe wari ufite n’andi masoko hirya no hino mu gihugu, ibihe bya Covid-19 igihugu cyari kirimo biri mu byatumye rimunanira.

Umujyi wa Kigali washeshe amasezerano bigera n’aho ikibazo kigezwa mu nkiko maze uratsindwa ucibwa miliyoni 97 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Rugaza Julian, yavuze ko uwo rwiyemezamirimo ajya guhabwa isoko yari yaragagaje ko afite ubushobozi bwo gutanga serivisi zose yasabwaga.

Depite Bakundufite Christine, yavuze ko kuba rwiyemezamirimo yarananiwe gutunganya isoko Umujyi wa Kigali wabigizemo uruhare.

Ati “Ntabwo wafata ibyiciro bitandatu ngo ubihe umuntu umwe unamusabe gutanga ibikoresho mu mezi atatu. Ubwabyo ubona ko bitari no kumushobokera. Wari umutwaro uremereye atashoboraga gutura ahubwo ikibabaje ni uko Umujyi wa Kigali watsinzwe nyuma yo gukererwa tukaba tugomba kongeraho n’ayandi, murumva ko twahombye kabiri.”

Rugaza Julian, yavuze ko ibibazo bya Guma mu Rugo no kuba yari afite andi masoko hirya no hino mu gihugu biri mu byatumye akererwa.

Ku kijyanye n’intebe nyinshi zasabwe, yavuze ko ari ikosa bemera ariko ryaje gukosorwa rikimara kugaragara kandi ngo izo ntebe ntizatanzwe.

Ati “Ni byo iri ni ikosa ryabaye ariko natwe tumaze kubibona twahise tuvugurura amasezerano kuko habayemo kwibeshya ndetse izi ntebe ntabwo zatanzwe.” Isoko ryaje kumunanira tuza kurisesa yagiye mu rukiko turatsindwa ariko twahise tujurira ku buryo dutegereje ko tuzongera tukaburana.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yakomeje agira ati “Icyabaye ni umukozi ushinzwe uburezi wakoze igereranya nabi bijya no mu masezerano hanyuma biza kugaragara ivugurura riraba birakosoka ariko ikosa ryari ryabaye ari na ryo Umugenzuzi w’Imari yari yabonye.”

Mutesi Anitha yavuze ko bigaragara ko imitangirwe y’amasoko mu Mujyi wa Kigali irimo ibibazo byinshi ndetse ufite amahirwe ko ba rwiyemezamirimo bawurega atari benshi ukurikije ko habonekamo amakosa menshi arimo no gusesa amasezerano.

Rugaza Julian yavuze ko bemera ko habayeho intege nke mu mitangirwe y’amasoko ariko ko hari ingamba zafashwe kugira ngo atazongera kubaho.

Ati “Turasaba imbabazi ku makosa twakoze kuko natwe nk’urwego rw’ubuyobozi natwe twabonye ko mu mitangirwe y’amasoko harimo intege nke nyuma y’aho tumaze guhuza Umujyi, usa n’aho wabaye munini tumaze guhuza Akarere ka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, twafashe ingamba ko mu kuvugurura inzego iri shami turiha imbaraga.”

“Ubu ni ishami ririmo inzobere zigera kuri eshanu tukaba tubona ko ayo makosa yagiye agaragara ubutaha bazasanga aya makosa yaragabanutse ku buryo bushimishije.Twasanze dufite intege nke ziteye ubwoba ariko natwe twafashe ingamba.”

Nubwo Umujyi wa Kigali watsinzwe mu nkiko kubera uyu rwiyemezamirimo wawureze nyuma yo gusesa amasezerano hari serivisi yatanze zitishyuwe, Rugaza yavuze ko bajuriye hakaba hategerejwe ko bongera gusubira kuburana.

Mu yandi makosa yagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo gutanga amasoko ku giciro cyo hejuru cyangwa icyo hasi ukurikije icyari giteganyijwe n’ayandi.

Abayobozi b'Umujyi wa Kigali bitabye Komisiyo ya PAC
Ibibazo mu mitangire y'amasoko biri mu byo abayobozi b'Umujyi wa Kigali bisobanuyeho umwnaya munini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages