Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa 8 Nyakanga 2017, kitabiriwe n’abayobozi b’uturere twose tugize Umujyi wa Kigali n’abaturage, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Twambaye Ikirezi”.
Abayobozi b’uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali bagaragaje ibikorwa bitandukanye bagiye bakora birimo kubaka imihanda, amavuriro, gushishikariza abaturage kurushaho kwitabira gutanga mituweli, ndetse banavuga ko ibyagezweho bazakomeza kubisigasira ari nako bazana ibindi bishya.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, yavuze ko uyu ari umunsi wo kwishimira ibyegzweho muri gahunda y’imyaka irindwi leta yari yarihaye no gushimira abagize uruhare mu gutuma bigerwaho.
Ati ”Uyu munsi turishimira ko Umujyi wa Kigali wavuye ibuzimu ukajya i buntu, ukaba ari umujyi wemye, indashyikirwa mu iterambere, isuku n’umutekano. Kandi hamwe n’inama n’ubufasha bw’ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu Umujyi wa Kigali ufite intumbero yo kuza ku isonga mu mijyi yo ku mugabane wa Afurika n’isi yose.”
Yakomeje avuga ko hari byinshi byakozwe birimo nko kuba Abanyarwanda bagera kuri miliyon ebyiri baravuye mu cyiciro cy’ubukene, mituweli ikitabirwa ku kigero cya 98% mu Mujyi wa Kigali gusa.
Mu byakozwe mu Mujyi wa Kigali muri iyi myaka irindwi ishize harimo iyubakwa ry’imihanda mishya no kwagura iyari isanzwe, inyubako zigezweho zirimo n’izubatswe n’abikorera, ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi, gusigasira isuku n’umutekano no kwigurira imodoka zibibafashamo kuri buri murenge n’ibindi.
Nyamurinda yanavuze ko mu byo bashyize imbere harimo kurushaho gushyira mu bikorwa ibitaragezweho birimo kubahiriza igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, kubaka imidugudu y’icyitegererezo, inzu ziciriritse n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO