Ni umushinga ugamije kwigisha abaturage kurobanura imyanda ibora n’itabora mu ngo zabo bagamije korohereza abatwara imyanda n’abayibyaza umusaruro.
Muri gahunda y’Umujyi wa Kigali harimo na gahunda yo kubyaza umusaruro imyanda itandukanye ariko mu rwego rwo kubigeraho bisaba ko imyanda iba itandukanyijwe ku buryo ibora ishyirwa ahayo n’itabora bikaba uko.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, Médard Mpabwanamaguru, yavuze ko kurobanura imyanda bizafasha Umujyi wa Kigali mu kuyibyaza umusaruro cyane ko 70% by’imyanda iri muri Kigali ibora.
Ati “Iyo myanda irobanuwe neza yabwazwa ifumbire igakoreshwa mu buhinzi ndetse ikaba yanakoreshwa kugira ngo dukomeze tugire umujyi utoshye mu buryo bwo gufumbira ubusitani.”
“Indi myanda 30% itabora nayo ishobora kubyazwamo ibindi bikoresho ariko bikaba byasaba imbaraga nyinshi mu kuyitunganya. Gahunda yo kurobanura imyanda izakorwa mu Mujyi wa Kigali izakorerwa mu Mujyi wose by’umwihariko aho imyanda ituruka.”
Yavuze ko Umujyi wa Kigali ugiye gutangira gukoresha imifuka ituruka mu Rwanda kandi itandukanye n’iyari isanzwe ikoreshwa mu gukusanya imyanda ari nayo igiye kugeragerezwa mu Mirenge itanu muri 35 igize Kigali.
Dr Mpabwanamaguru yasabye abayobozi b’inzego zibanze gushyiramo imbaraga mu igenzurwa ryayo mabwiriza kugira ngo birusheho gukorwa ndetse na sosiyete zisanzwe zitwara imyanda zisabwa kongera imbaraga mu itwarwa ryayo kandi mu buryo irobanuwemo.
Buregeya Paulin usanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gutwara ibishingwe uri mu bahuguye abandi ku birebana n’uyu mushinga, yagaragaje ko kurobanura imyanda biri mu nyungu zo kwirinda indwara, kubungabunga ibidukikije n’uburyo bwo kuzamura ubukungu.
Mu Mirenge itanu yatoranyijwe buri muryango uzahabwa imifuka ibiri ifite amabara atandukanye, umwe ushyirwemo imyanda ibora undi ushyirwemo itabora kugira ngo bikorwe mu nyungu za buri wese.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Irudakunda Yves, yabwiye IGIHE ko uruhare rwa Minisiteri muri ibi bikorwa rukubiye mu gushaka abaterankunga kuri uyu mushinga ndetse no gukorana n’abakusanya amakuru (Data Analysts) mu rwego rwo kuzanoza imikorere yawo.
Yagaragaje ko uyu mushinga ari intangiriro yo kunoza imikorere y’ibimoteri bikoranye ikoranabuhanga bimaze gushyirwa ahantu hane kandi kugeza ubu hari gahunda yo gukomereza mu bindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Abatuye imirenge ya Kimironko, Kacyiru, Muhima, Nyakabanda n’umurenge wa Niboye nibo bazaherweho nyuma y’ukwezi kw’igeragezwa bikomereze hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!