Muri raporo yayo nshya, HRW inenga Umujyi wa Kigali ko abafatwa bakajyanwa muri iki kigo batabona ibiribwa bikwiriye, ibijyanye n’isuku n’ubuvuzi kandi ko bafatwa nabi birimo gukubitwa n’ibindi.
Ni ku nshuro ya kabiri HRW inenga ikanasohora raporo yerekana ko abafungirwa muri iki kigo bafatwa mu buryo budakwiriye, nyamara ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bwo ntibwahehwe kubihakana.
Kuri iyi nshuro ya kabiri, HRW iravuga ko ifite ubuhamya bwa bamwe mu bigeze kuhafungirwa bagaragaje ko bagiye bafatwa nabi birimo no gukubitwa bya hato na hato. Mu bantu 57 babajijwe abasaga 40 batanze ubuhamya buvuga ko bagiye bakubitwa.
Umuryango HRW utunga urutoki Umujyi wa Kigali gufunga abacuruza mu kajagari, abana bo mu muhanda, abakora uburaya, abasabiriza n’abandi bagafungirwa i Gikondo mu buryo bunyuranye n’amategeko.
HRW ivuga ko abahafungiwe bahamara kuva ku minsi 40 kugeza ku mezi icyenda batabona ibiribwa bikwiriye, ubuvuzi, amazi meza, baba mu bucucike n’ibindi uvuga ko bidakwiye ikiremwamuntu.
Ikindi HRW ivuga ni uko ifite ibimenyetso simusiga ko ruswa ivuza ubuhuha mu kigo cya Gikondo, ko uhafungiwe kugira ngo abashe kurekurwa, asabwa guha polisi amafaranga agera ku bihumbi 10 iyo ari umugore, akikuba kabiri iyo ari umugabo.
’Gikondo Transit Centre si gereza’
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buramaganira kure ibivugwa muri iyi raporo buvuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Ubu buyobozi busobanura ko “Gikondo Transit Centre” atari gereza ahubwo ari ikigo cyakira kikanafasha gusubiza mu buzima busanzwe abafashwe bafite ibibazo binyuranye.
Meya w’umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba ati,” Ntabwo Gikondo Transit Centre ari gereza, ntihafungirwa. Mu Rwanda hari amagereza ahagije, hari stasiyo za polisi zishinzwe gukurikirana abanyabyaha…Ni ikigo cyakira abantu bafite ibibazo, hagakurikiranwa ibibazo bafite ngo bimenyekane neza, hanyuma bafashwe.”
Yavuze ko iyo imyirondoro yabo n’ibibazo bafite bimaze kumenyekana hari abafashwa gusubira mu miryango yabo, abahabwa ubujyanama n’ubuvuzi mu gihe bigaragaye ko babikeneye, abajyanwa mu bigo ngororamuco nka Iwawa n’ibindi.
Ibiribwa, Ubuvuzi, amazi meza barabihabwa
Meya Ndayisaba yakomeje avuga ko serivisi zijyanye no kugaburirwa, kubona amazi meza, kuvuzwa babihabwa. Ati,“iki kigo gifite abakozi bahagije, hari abaforomo n’abajyanama; imiti barayihabwa. Iyo bigaragaye ko hari abakeneye kujyanwa mu bitaro, ibitaro by’uturere nka Kibagabaga birabakira, abandi baba baherewe ubufasha mu kigo.
Meya avuga ko muri Gikondo Transit Centre abahacumbikiwe bagaburirwa n’ ibikorwa by’isuku n’isukura bikaba bihari dore ko n’ibikoresho byose byabugenewe babihabwa ndetse n’iyo bigaragaye ko hari abana bakeneye kwitabwaho by’umwirariko birakorwa ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana.
Ku bijyanye n’uko bivugwa ko abajyanwa muri iki kigo bahamara igihe kirekire, Meya Ndayisaba yavuze ko biterwa n’uburemere bw’ikibazo buri wese afite. Ati, “Benshi bafatwa baba ari urubyiruko, hari ababa banyoye ibiyobyabwenge. Hari n’ababa bafite indwara bakeneye kuvuzwa no kubanza kuruhuka.Uba ukeneye kumenya amakuru kuri bo n’uko wabayobora.”
Icyo yongeraho ni uko kuvuga ko baakubitwa ari ikinyoma cy’agahomamunwa kuko abashinzwe umutekano abarahari, kandi abahafungiwe bakaba atari abanyabyaha byo gukubitwa, ahubwo ko icyo baba bakeneye cyane ari ubujyanama.



















TANGA IGITEKEREZO