00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wakoranye umuganda udasanzwe na ba karani ngufu

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 20 September 2015 saa 05:44
Yasuwe :

Bamwe mu bayobozi b’Umujyi wa Kigali bakoranye umuganda udasanzwe n’abakarani ngufu bo mu murenge wa Nyarugenge banagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umwuga w’ubukarani.

Uyu muganda udasanzwe wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Nzeli witabiriwe n’abakarani basaga magana atatu mu gihumbi na magana biri bakorera uyu mwuga mu karere ka Nyarugenge.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Urubyiruko, Siporo n’Umuco, Rusimbi Charles, yavuze ko abakarani ba Nyarugenge gukora isuku biri mu mihigo bahize ari nacyo cyabahurije hamwe.

Ati “Bahisemo uyu munsi kuko ku munsi w’umuganda rusange bawukorera mu bice batuyemo bityo baharira uyu munsi gukora isuku. Bahize kurushaho gusigasira isuku irangwa i Kigali.’’

Yongeyeho ko Umujyi wa Kigali ufitanye ubufatanye bw’imikoranire na ba karani ngufu aho batanga umusanzu wa bo mu gukomeza kubaka umujyi.

Uhagarariye karani ngufu mu karere ka Nyarugenge, Mirenge Martin, yavuze ko ihuriro rya ba karani ngufu rigizwe n’amakoperative atandukanye afite n’abayobozi bayafasha gucyemura imbogamizi bahura nazo.

Yagaragaje imbogamizi zitandukanye bahura na zo ariko ko begera ubuyobozi bw’akarere barimo mu gufatanya kubishakira umuti.

Yagize ati “Ubu mu mujyi wa Kigali hari aho bagenda bimura abantu aho bakorera ugasanga akazi karagenda kabura ariko twaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere tubusaba ko naho bimukiye twahabwa umwanya tukimurirayo koperative zacu,’’

Abari bahagarariye Polisi muri uyu muganda nabo babasabye ubufatanye mu gutanga amakuru ndetse no kurwanya abacuruza ibiyombyabwenge ngo kuko ari yo ntandaro y’ubugizi bwa nabi burimo kwiba, gusambanya abana ku ngufu n’ibindi.

Karani ngufu upakira akanapakurura imizigo muri Nyabugogo, Mbarushimana Jean Pierre, yavuze ko igikorwa kibahuriza hamwe bagatanga umusanzu wabo ku gihugu bisobanuye urukundo bagifitiye.

Yagize ati “Iyo turi hamwe dufatanyije binasobanuye ko turi inyuma y’Umukuru w’igihugu cyacu mu nzira nziza y’iterambere kandi n’amasomo baduhaye ku kijyanye no kwirinda ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge tugiye gufatanya na polisi yacu mu kubihashya.’’

Umuganda udasanzwe bakoreye Kimicanga mu mujyi wa Kigali uri mu mihigo bagiranye n’umujyi aho uretse umuganda rusange w’igihugu bakorera aho batuye banahura bagakora isuku mu rwego rwo komeza kubungabunga isuku y’umujyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages