00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wafunze igaraji ryoherezaga umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2026 saa 11:36
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze igaraji na parikingi y’imodoka bizwi nka ‘Parking Car Garage’, biherereye i Nyabugogo, nyuma y’uko bigaragaye ko byoherezaga umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi.

Iri garaji riherereye inyuma y’Isoko rya Nyabugogo Modern Market, ryafunzwe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Umujyi wa Kigali.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko ubwo bugenzuzi bwagaragaje ibibazo bikomeye bijyanye n’isuku n’imicungire y’amazi yanduye, birimo kurekurira umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi.

Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gufunga iri garaji mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abahakorera, abakoresha serivisi zaho n’abaturiye ako gace, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Abafite ibintu byabo muri ‘Parking Car Garage’ basabwe kubikuramo bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026. Nta gikorwa cy’ubucuruzi cyemerewe kongera kuhakorerwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buzakomeza gukora ubugenzuzi mu nyubako zose, cyane cyane izikorerwamo cyangwa izituwemo n’abantu benshi.

Bwasabye ba nyir’inyubako n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi kubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’isuku no gucunga neza amazi yanduye, hagamijwe kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Umujyi wa Kigali ufashe iki cyemezo nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho agaragaza umwana uva muri iri garaji woherezwa muri ruhurura ya Mpazi. Ni ibintu benshi binubiye, ndetse babigaragazaho impungenge.

Iri garaji ryafunzwe riherereye i Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages