Ejo hashize, ubuyobozi bwabyukiye ahari ibikorwa by’abaturage biri mu bishanga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bubasaba kubikuraho vuba bitaba ibyo bagafatirwa ingamba zikaze.
Kuri uyu munsi, mu bafungiwe harimo inyubako ziherereye mu gishanga gitandukanya Kacyiru na Gisozi zirimo iyakoreragamo Itorero ryitwa ‘Umurage w’Abera Silowamu’, aho abakirisitu basanzwe bahakorera amasengesho y’igihe kirekire bahise banahagarika ayo barimo.
Ubuyobozi bwageze kuri uru rusengero abakirisitu na Pasiteri warwo Uciyimihigo Xavier bari mu masengesho, batazi iby’iki gikorwa, nyuma y’inyubako zisaga esheshatu zari zimaze gufungwa zirimo ikorerwamo n’Uruganda rutunganya Kawunga ya Shekner, Sosiyete y’Abashinwa yubaka imihanda, Chinese Roads n’uruganda rukora ibintu bitandukanye by’ibyuma, TEDMER Rwanda, zose ziherereye mu gishanga cyo munsi ya Kacyiru no ku Gisozi.
Umwe mu bayobozi b’Uruganda rwa TEDMER Rwanda, Mugisha Valens, yatangaje ko bari baramenyeshejwe ko bagomba kwimuka, ndetse banashakisha aho bimurira ibikorwa byabo, gusa yifuzaga ko bahabwa igihe cyo kubyimura.
Yagize ati “Turi gutegura kwimukira muri Free zone dufiteyo ubutaka ariko ibi ni ibintu bitunguranye, baratumenyesheje natwe twandika dusaba ko twahabwa igihe cyo gushaka ahandi twajya ariko iby’ejo byo byaje bitunguranye. Twarongeye turabandikira dusaba kongererwa iminsi yo kwitegura. Mu gitondo tubagezeho batubwira ko baza tukumvikana ariko baje bafashe icyemezo cyo gufunga ariko nta kibazo turacyari mu biganiro, twizeye ko isaha iyo ariyo yose batwongerera igihe cyo kwitegura [...] Ibikorwa dufite, baduhaye nk’amazi atandatu byadufasha.”
Ibi bikorwa biri mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu gishushanyo mbonera, binateganyijwe ko bizakomereza no mu tundi duce.
Umuyobozi wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gutanga ubutumwa ko kubaka mu bishanga no gukorerayo ibindi bikorwa bitemewe kandi ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Yagize ati “Mu by’ukuri intego ni ukugira ngo dutange ubutumwa abantu bose bamenye ko ibyo babwirwa atari imikino. Kubaka mu bishanga, gukorayo ibikorwa bidakwiriye ntibyemewe kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko. Iki gikorwa sinavuga ngo kirarangira ryari kuko mwabonye cyane cyane nk’aha mu Mujyi wa Kigali niho twatangiriye kandi mwabonye ko ibikorwa biri mu bishanga ari byinshi. Twagiye dukuramo bimwe na bimwe cyane ibyo tuzi ko nta byangombwa bifite. Abantu babirimo, bafashe ubutaka bwa Leta barabwigabiza.”
Yakomeje avuga ko abafite ibikorwa ahafunzwe, bagomba gutanga gahunda y’uko bazabikuramo kugira ngo hakomeze kubungabungwa ibidukikije byo mu bishanga kandi ko nibinangira Leta izashaka izindi ngamba.
Eng. Ruhamya yatangaje ko aba abafite ibyangombwa bahawe na Leta, bagiyemo mbere y’uko itegeko risohoka, ko bazavamo habanje kubaho ibiganiro.
Umujyi wa Kigali utangaza ko abantu badafite ibyangombwa by’aho bakorera bahita bavamo, ababifite nabo bikaba uko ariko hakaba hari inzira zindi zizakurikizwa.



















TANGA IGITEKEREZO