00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali uteganya kubaka inzu 4000 mu Mudugudu wa Mpazi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 August 2026 saa 03:26
Yasuwe :

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko hari gahunda yo kongera inzu mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, ku buryo zizava kuri 793 ziriho ubu zikagera ku 4.106.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 27 Kanama 2026.

Yavuze ko bagiye kongera umubare w’inzu muri uyu mudugudu w’icyitegererezo nyuma yo kubona ko ubu buryo bwo kuvugurura imiturire bwatanze umusaruro kuko kugeza ubu hatujwemo imiryango irenga 500.

Ati “Kuri Mpazi hamaze kubakwa inzu 793 (housing units) yamaze gutuzwamo, mu gihe izindi nzu 44 zirimo kubakwa.”

Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bitari byarangira kuko Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kongera izi nzu.

Ati “Umushinga uzakomeza kwaguka buhoro buhoro. Biteganyijwe ko uzubaka inzu zigera ku 4.106 zose hamwe.”

Yagaragaje ko ubu buryo bwo kuvugurura imiturire buri gushyirwa mu bikorwa muri Nyabisindu na Nyagatovu, aho imirimo yo kubaka inzu zigera ku 2.029 ikomeje.

Yagaragaje ko gutuza abaturage hafi y’aho basanzwe batuye ari ingenzi cyane kuko bituma imiryango ikomeza kuba hafi y’akazi ndetse n’abana babo bagakomeza kwiga ku mashuri basanzwe bigamo.

Ati “Abaturage bakomeza guhahira mu masoko basanzwe bakoresha, kandi bagakomeza kubana n’abaturanyi basanzwe bamenyeranye.”

Ntirenganya yagaragaje ko uru rugendo rwo kuvugurura imiturire y’akagajagari mu Mujyi wa Kigali yakomereje i Kabuhunde mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Biteganyijwe ko binyuze muri uyu mushinga, abaturage 716 bazatuzwa neza.

Umujyi wa Kigali uteganya kubaka inzu 4000 mu Mudugudu wa Mpazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages