Ubwo bari bongeye guhura ngo baganire ku ngamba zo gukaza umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka ku wa 4 Nzeri 2024, banaganiriye ku bijyanye na parikingi bari bemerewe ko bagiye kubakirwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ibyo bemeranyijwe batangiye kubishyira mu bikorwa aho kugeza ubu bamaze kubaka parikingi umunani kandi ko hari n’izindi eshanu zizubakwa.
Ati “Ubwo twaherukanaga hari ibyo twemeje byo kububakira parikingi, ubu twatangiye kubishyira mu bikorwa, tumaze kubaka parikingi umunani ariko mu mwaka w’ingengo y’imari watangiye muri Nyakanga tuzubaka izindi eshanu kandi ntabwo bizarangirira aho gusa ahubwo hazagenda hubakwa n’izindi.”
Yakomeje avuga ko hari na gahunda yo gushyiraho parikingi za moto ahantu hari inyubako zihurirwamo n’abantu benshi.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara moto bavuga ko izo parikingi zidahagije kuko ahaparikwa moto nyinshi zitarenga 20 kandi ko moto ziri mu mujyi wa Kigali ari nyinshi.
Mpinganzima jean Bosco, ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa kigali yagize ati “Parikingi zihari ntabwo zihagije kuko iparikwamo moto nyinshi ntirenza 20, izo rero ntacyo zamara kuko abamotari babarizwa mu Mujyi wa Kigali ni benshi.”
Parikingi umunani zubakiwe abamotari, harimo iri kuri Kaminuza ya Kigali, i Nyamirambo kuri RP, i Nyanza Kicukiro, Kimirinko, Kanombe aho imidoka zikatira, i Remera, i Kabuga n’ahahoze hitwa KBC. Eshanu muri zo ni izubatswe naho izindi eshatu zaravuguruwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!