Uyu muhungu w’umuhererezi wa Basabose, yabigarutseho kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023, ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi aho se ari kuburanishirizwa.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umwana muto kuko yari afite imyaka itatu gusa, yemeje ko atibuka aho bari batuye mu Rwanda ariko ko bike yibuka ari ibyo muri Congo aho bahungiye.
Yabwiye Urukiko ko nyina umubyara aba mu Buholandi guhera mu 1998 mu gihe we na Se baba mu Bubiligi guhera mu 2008.
Ubwo yabazwaga niba batarakunze kuganira ku byabaye mu Rwanda, yavuze ko Se atakundaga kubivugaho cyane, kubera umuhangayiko yatewe no kuba yari yaratakaje byose agasa n’utangirira kuri zeru.
Yavuze ko aho ari mu Bubiligi ari we wita kuri Se, mu bihe arimo bikomeye by’uburwayi.
Yavuze ko kubera uburwayi bwa Se, ibikorwa by’ishoramari yari afite mu Bubiligi (Basabose) byahagaze guhera mu 2018 bamaze kubona ko uburwayi bwe nta kintu na kimwe bumwemerera gukora.
Yakomeje agira ati "Biragoye, nta gishobora gutekereza, yibagirwa vuba. Mbese nta cyo agishoboye ku buryo byageze no ku bw’amarangamutima ye. Yatakaje icyizere cy’ubuzima haba mu mutwe haba no mu marangamutima, ariko ibi bikanajyana no kuba yaratakaje imitungo ye.”
Yavuze kandi ko Se anababajwe no kuba atarashoboye kuryoherwa n’imitungo ye yari afite mu Rwanda, irimo ishoramari ry’ubuvunjayi, amangazine n’ibindi.
Ibintu yabigaragaje nk’ishoramari ryari rikomeye mu gihe nyamara Me Jean Flamme wunganira Se na Basabose ubwe bakunze kugaragaza ko bari yari afite ishoramiri rito cyane.
Bamubajije niba azi ko Se yajyaga muri politiki, yasubije ko yabaye umusirikare, bishoboka ko ari yo mpamvu bamukurikiranye.
Abajijwe ku bijyanye na RTLM, uyu mwana yavuze ko yarebye mu bitangazamukuru akabona Se bamuvuga nk’umunyamigabane wayo, yamubaza impamvu akamubwira ko ryari ishoramari risanzwe kandi ko n’abandi babikoraga.
Ati "Byari ukwiteganyiriza byaba kuri we no ku bamukomokaho."
Abajijwe niba yarabwiwe impamvu Se ari gukurikiranwa, yavuze ko yabajije nyina akamubwira ko impamvu se yashyizwe ku rutonde rw’abajenosideri ari ukubera imitungo ye yasize mu Rwanda ngo kuko mu gihe bamuhamya ibyaha atazayisubirana.
Yavuze ko ibyo abishingira ku kuba Basabose yaratinze gushinjwa kandi nyamara yarabaga mu Bubiligi ku mugaragaro nta byo kwihishahisha.
Yavuze kandi ko kuba bari bafite imigabane muri RTLM byari uburyo bwo gutegura ahazaza he ndetse ko n’uwo mwana ubwe yari afitemo imigabane.
Bamubajije niba azi icyo RTLM yari yarashyiriweho, yavuze ko nyuma yaje kumenya ko yagize uruhare mu icengezamatwara no kubiba urwango.
Umushinjacyaha yamubajije niba azi ko Se yigeze kuvuga ko abana be n’umugore we bishwe i Bukavu, undi avuga ko nta byo azi.
Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose, yamubajije niba Se yarigeze amubwira ko yicuza kuba yaraguze inzu ya Bizimungu, ahita avuga ko mu byo yamubwiye bituma akurikiranwa ari ubucuruzi yakoraga akaza kugura inzu ya Bizumungu ngo byatumye ahangwa amaso.
Yagaragaje ko muri Gacaca Se bamushinje gusahura, ariko ngo byari bigamije kugira ngo bamwambure imitungo ye, akavuga ko umugore barokoye yagiye gutanga ubuhamya bumushinjura nubwo atazi uko urwo rubanza rwarangiye.
Me Jean Flamme yasabye ko Ubushinjacyaha bwasaba inyandiko y’insharubanza y’urubanza rwa Basabose muri Gacaca, kuko we yayisabye bakayimwima kandi ngo ihame ari uko nta muntu ugomba gukurikiranwa inshuro ebyiri ku cyaha kimwe.
Ubushinjacyaha bwari bwerekanye ko Basabose yari uwa kabiri mu bafite imigabane myinshi muri RTLM nyuma ya Perezida Habyarimana. Undi ubagwa mu ntege ni Kabuga Félicien.
Ubwo itsinda ryakoze iperereza ku byaha Basabose na Twahirwa ryabazwaga mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, ryavuze ubwo Basabose yabazwaga niba azi radio RTLM, yasubije ko iyo radiyo ntayo azi, asaba uwakoraga iperereza kumusobanurira iyo ari yo n’icyo yakoraga.
Nyamara uretse imigabane y’ibihumbi 600 Frw, Basabose yari yaraguze muri radio RTLM, n’abana batandatu yari afite buri umwe yari yaramuguriye imigabane ifite agaciro k’ibihumbi bitanu by’amafaranga muri yo.
Umuhungu wa Pierre Basabose ni we wasoje icyiciro cy’abatangabuhamya muri uru rubanza rwatangiye kuburanishwa ku wa 9 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!