00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Umuhanzi Emmy Payton arakekwaho uruhare mu iyicwa ry’umuntu

Yanditswe na

Eddie Claude Mudenge

Kuya 31 May 2013 saa 09:42
Yasuwe :

Umuhanzi Emmy Payton afungiye kuri Brigade ya Remera, aho akekwaho kuba afite uruhare mu iyicwa ry’umusore wari uzwi ku izina rya “ Muzungu”, uherutse kwicwa mu minsi yashize, ibi ahanini bigashingirwa ko uyu Emmy Payton ariwe wabonanye n’uyu nyakwigendera ubwa nyuma, mbere y’uko yicwa.
Urupfu rwa Muzungu rwamenyekenye tariki ya 15 Gicurasi 2013, ubwo Polisi yatoraguraga umurambo we mu muferege.
Avugana na IGIHE Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu mujyi wa Kigali, Urbain Mwiseneza, yavuze (…)

Umuhanzi Emmy Payton afungiye kuri Brigade ya Remera, aho akekwaho kuba afite uruhare mu iyicwa ry’umusore wari uzwi ku izina rya “ Muzungu”, uherutse kwicwa mu minsi yashize, ibi ahanini bigashingirwa ko uyu Emmy Payton ariwe wabonanye n’uyu nyakwigendera ubwa nyuma, mbere y’uko yicwa.

Urupfu rwa Muzungu rwamenyekenye tariki ya 15 Gicurasi 2013, ubwo Polisi yatoraguraga umurambo we mu muferege.

Avugana na IGIHE Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu mujyi wa Kigali, Urbain Mwiseneza, yavuze koko ko uyu Emmanuel Itangishaka uzwi nka Emmy Payton, ari mu maboko ya Polisi, ariko ko nta byinshi byamutangazwaho, kuko iperereza rigikomeje, ngo hagaragare uwaba yarishe Muzungu, Gusa anongera ho ko kugeza ubu, dosiye ye imaze kuba yashyikirizwa parike.

Ku rundi ruhande kandi, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze koko ko Dosiye ya Emmy Payton yageze muri parike. Mu magambo ye yagize ati: “ Ubwo rero arakekwa ho kuba afite uruhare mu iyicwa ry’umuntu, kuko ari mu bantu bari kumwe nawe bwa nyuma, ariko iperereza riracyakomeza, ibindi ntabwo birasobanuka neza”

Ubuhamya bukomeje gutangwa n’abafite bimwe mu bimenyetso

 Umusore umwe uzwi mu gace ka Nyamirambo witwa Ally, yari inshuti ikomeye y’uyu musore wishwe, yabwiye IGIHE ko Muzungu yamubwiye ko agiye kureba Payton ngo amwishyuze amafaranga ye, ubwo ngo nibwo aheruka kumuca iryera, yongeye kumubona yapfuye!

 Uyu Ally, yongeye kuvuga ko ku Kiliyo, Emmy Payton yababwiye ko yahuye na Muzungu ku isaha ya saa saba yasinze cyane, aha uyu musore ngo akaba yaribajije impamvu uyu payton ngo atamucyuye ngo amuryamishe, kandi yari inshuti ye magara!

 Umusore witwa Green P, ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gang, yabwiye IGIHE ko ubwo yarimo aganira n’inshuti ze kuri what’s up, yagiye kubona abona ubutumwa buvuye kwa Payton bumugeze ho bugira buti: “ Wa mujyinga ngo ni Muzungu yapfuye”, ibi bikaba byarateye uyu musore ubwoba, ku buryo yabihuje n’urupfu rwa Muzungu.

Kugeza ubu Emmy Payton ntabwo arabazwa mu bushinjacyaha, kuko agitegereje umwunganira.

Ku bijyanye n’icyo amategeko ateganya, Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Umuhanzi Payton uri mu maboko ya Polisi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa Muzungu
Nyakwigendera Muzungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages