Ni ku rugabano rw’akarere ka Karongi na Nyamasheke ariko akaba ari agace gaherereye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi urenze gato mu ikorosi rizwi nka Dawe Uri mu Ijuru.
Umwe mu bagenzi bavaga Karongi berekeza Nyamasheke yabwiye IGIHE ko bahageze bakava mu mudoka bakinjira mu yindi.
Ati “Hahanutse ibitaka n’ibitare byafunze umuhanda nta modoka ziri kuhanyura uretse ko izitwara abagenzi ziri guhererekanya abagenzi, ni hirya gato y’ahandi hari hangiritse.”
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza, ubwo umunyamakuru wa IGIHE yerekezaga i Karongi yahasanze amabuye ariko abakozi bari kuyakuramo kuburyo imodoka yahagaze igihe kigera ku minota itanu itegereje ko bivanwamo.
Abakozi bavuze ko hakwiye imashini mu gukuramo ibyo bitare kurusha uko bakoresha intoki.
Mukashema Bernadette umwe muri bo yagize ati “ Dufite ikibazo kuko dukoresha intoki ku bintu biremereye, turifuza ko hazamo imashini kuko bibangamiye abagenzi bo mu muhanda.”
Polisi y’u Rwanda kuri mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yasabye abakoresha umuhanda Karongi –Nyamasheke kuba bakoreshwa inzira ya Nyungwe.
Mu itangazo bagize bati “Turabamenyesha ko kubera inkangu yabaye muri Karongi umuhanda Karongi-Nyamasheke utari Nyabagendwa. Murasabwa gukoresha umuhanda unyura muri Nyungwe by’agateganyo. Haracyakorwa ibishoboka ngo urujya n’uruza rukomeze.”
Mu kiganiro gito n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko bagiye gukoresha imashini mu gihe byaba bikabije.
Yagize ati “Habayeho gutenguka haza inkangu mu muhanda dukoresha imashini, n’ubundi ninjoro haje indi nkangu abaturage baza gukoresha intoki. Hari igihe imvura igwa mu ijoro tugashaka imashini byihuse ariko iyo bidakomeye dukoresha abaturage.”
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nta mashini zari zakagera mu muhanda ngo zibashe gukuramo amabuye n’itaka byatengukiye muri uyu muhanda, mu gace ka Gishyita mu karere ka Karongi.



















TANGA IGITEKEREZO