00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari umushomeri yatewe inkunga na Airtel muri gahunda ‘Urukundo rw’iminsi 14’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 February 2016 saa 11:05
Yasuwe :

Umugore wo mu Murenge wa Kimihurura, AKarere ka Gasabo, witwa Nyirahabimana Providence, ubusanzwe wari umushomeri, yahawe na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600, muri gahunda ikomeje yo gufasha yiswe ’Urukundo rw’iminsi 14’ (14 days of love campaign).

Providence utuye mu Kagali ka Kamukina, abana n’umukobwa we umaze imyaka ine afite ikibazo cy’ubumuga.

Yafashwaga n’inshuti, abaturanyi ndetse n’Umuryango Women Foundation Ministries abarizwamo utera inkunga abagore.

Akimara kubona ko umukobwa we amaze kumugara,yahise ahagarika akazi kugira ngo amwiteho.

Inkunga yahawe izakoreshwa mu gutangira umushinga w’ubucuruzi, kubonera umukobwa we akagare k’abafite ubumuga no kugira imibereho myiza.

Providence watunguwe n’iyo nkunga, yagize ati ″Simbyumva uburyo ndi umunyamahirwe bigeze aha, ndashimira cyane Airtel ku nkunga iduteye, najyaga mpangayikishwa n’uburyo twabaho, ariko kubera iyi mpano, nzagerageza kubeshaho umukobwa wanjye neza”.

Pasiteri Liz Bitorwa, wari uhagarariye Umuryango Women Foundation Ministries, yavuze ko Providence ari umubyeyi mwiza wakoze uko ashoboye akita ku mwana we, nubwo nta kazi agira.

Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda, Mr. Michael Adjeim, yavuze ko inkuru ya Providence ikora ku mutima kandi ko bizeye ko inkunga bamuhaye izamufasha kubaho neza hamwe n’umukobwa we, ndetse ko Airtel izakomeza gufasha abantu n’imiryango yatoranyijwe muri iyo gahunda y’urukundo y’iminsi 14.

Airtel muri iyo minsi 14, izatanga ibikoresho n’amafaranga, inatere inkunga ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu bakozi ba Airtel bashyikiriza Nyirahabimana Providence sheki y'ibihumbi 600

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages