Byabereye mu Mudugudu wa Kabyaza, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano ku wa 18 Kanama 2026.
Saa Mbiri za mu gitondo nibwo abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera umanitse mu giti mu ishyamba yapfuye.
Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko hari hashize imyaka ibiri umugabo amutaye akajya i Kigali amusigiye abana ntagaruke.
Mu byumweru bibiri bishize, uyu mugore wari ufite umwana w’imyaka ibiri, nyina yamukuye aho yari yarashatse amujyana iwe kugira ngo amwiteho we n’umwana kuko yari arwaye.
Mu ijoro ryakeye nyina w’uyu mugore yumvise umwuzukuru we arira, ahamagaye umukobwa we aramubura, abwira abaturanyi ngo bamufashe gushaka umukobwa we bamenye aho yagiye asize umwana nijoro.
Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko muri uko gushakisha ari bwo abaturage babonye umurambo wa Nyirarukundo mu ishyamba yapfuye, anagana mu mugozi wari mu ijoshi.
Ati “Abaturage basanze yapfuye, afite umugozi mu ijosi wari umanitse mu ishami ry’igiti. Ubutumwa twahaye abaturage ni uko bidakwiye ko umuntu yiyambura ubuzima. Dushishikariza abaturage ko uwaba afite ikibazo yagana ubuyobozi tukamufasha aho kucyihererana”.
Umurambo wa Nyirarukundo wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma kugira ngo hemezwe icyateye urupfu mbere y’uko ashyingurwa.
Uretse umwana w’imyaka ibiri n’amezi atandatu hari Nyirarukundo yari afite abandi bana barimo n’uw’imyaka 10 wari uherutse kumugeza ikibazo cy’uko bashonje bituma abaha amafaranga yari avuye guhembwa muri VUP asigarira aho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!