Ntibikiri ibanga ko hari abakobwa abato n’abakuru bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ahanini birinda gutwara inda. Gusa iyi myitwarire ikanengwa n’ababyeyi babo, abandi bakanavuga ko hari ingaruka nyinshi umukobwa ahura nazo, igihe yatangiye gufata imiti iboneza urubyaro, atarashaka.
Dr Runyange Tharcisse mu kiganiro yagiranye na IGIHE avuga nta kibazo abona mu kuba hari abakobwa baringaniza urubyaro batarabyara kuko ari gahunda yemerewe gukorwa n’umuntu watangiye kujya mu mihango ya buri kwezi cyangwa se kubonana n’abagabo.
Yagize ati “Njye mbona ababyeyi bagakwiye kubanza kuganiriza abana babo bakabumvisha ko nibakora imibonano bashobora kwandura virusi itera sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa gutwita, kandi banabona byanze bakababwira ko hari izindi nzira zo kuringaniza urubyaro kugira ngo badahura n’icyo kibazo”.
Muganga Runyange avuga ko ingaruka mbi zo gukoresha imiti iringaniza urubyaro ku mukobwa ari nke ugereranije n’inziza.
Yagize ati “Erega nta kintu kibaho ku Isi kitagira ingaruka, ariko nyine umuntu ashobora kwirengagiza akurikije ibyiza abona, kuko hari abavuga ko iyo baringanije imyaro babyibuha, abandi ngo barwara umutwe, yewe hari n’abavuga ko babura imihango ku buryo usanga babuze amahoro”.
Imyumvire y’ababyeyi ku bana b’abakobwa bafata imiti yo kuboneza urubyaro
Mutezemariya Antonette w’imyaka 52 ufite abana Batanu ,avuga ko mu buzima bwe nta mukobwa we n’umwe ashobora kwemerera kuringaniza urubyaro atarashaka umugabo ngo kuko byaba ari nko kumwemerera ko asambana.
Ati “Reka reka,ubwo se umwana w’umukobwa aringaniza urubyaro ngo bigende bite ko abikoze yaba yamaze guhinduka umugore mu bandi?numva ibyo ari ibikorwa n’indaya cyangwa abana b’ibirara bananiye ababyeyi babo”.
Bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa
Kwifata ku babishoboye, Uburyo bwo gukoresha agakingirizo, kunywa ibinini bifite imisemburo mbere y’amasaha 72, gukoresha imiti y’igihe kirekire udushinge tw’imyaka Itanu n’Itatu, abakobwa bashyirwamo udupira ku kuboko cyangwa cyangwa muri nyababyeyi, gukoresha imiti y’igihe kigufi; guterwa udushinge tw’amezi atatu, N’uburyo bwo kwiyakana.
TANGA IGITEKEREZO