00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri ari mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 June 2025 saa 08:08
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwagura ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda.

Ni uruzinduko rw’iminsi itatu Lieutenant General Ahmed yatangiriye kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda (MINADEF) kuri uyu wa 1 Kamena 2025, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

MINADEF yatangaje ko urwo ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Misiri by’umwihariko mu gukora imyitozo ya gisirikare, ibijyanye n’ubuzima n’ibindi bitandukanye.

Ibiganiro by’abo bagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi byibanze ku kwagura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri, kwagura imikoranire no kureba iyindi mishya impande zombi zishobora gutangiza.

Ibyo bikorwa byose bishingiye ku masezerano y’ubufanye mu bya gisirikare abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Misiri basinyanye agamije gufasha impande zombi gukorana mu buryo burambye.

Nyuma yo gusura Ikicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa bitegenyijwe ko azasura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa n'itsinda bazanye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu
Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga
Uruzinduko rwatangiriye kuri Minsiteri y'Ingabo y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages