Gen Rudzani yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, (CDF) aherekejwe na Lt Gen Bertolino Jeremias Capetine, Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Mozambique n’Umugaba w’ingabo za SADC ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, Maj Gen Xolani Mankayi.
Iri tsinda ryakiriwe n’Umuyobozi w’ibikorwa bihuriweho, Maj Gen Innocent Kabandana afatanyije n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda muri ibyo bikorwa.
Maj Gen Kabandana yabasobanuriye imiterere y’ikibazo cy’umutekano n’ibikorwa byo guhashya iterabwoba muri Cabo Delgado nk’uko urubuga rw’ingabo z’u Rwanda rwabitangaje.
Yashimiye imikoranire myiza iri hagati y’ingabo z’u Rwanda, iza SADC n’iza Mozambique, byanatumye ibyihebe bihashywa mu duce dutandukanye twa Cabo Delgado.
Icyakora yavuze ko ubufatanye bugikenewe kugira ngo babashe guhashya ibyihebe bigifite ibirindiro mu duce nka Chai Macomia, Pundanhiar na Nicha de Ruvuma.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya yashimiye ubufatanye bw’ingabo ziri kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado, asaba abayobozi b’ubwo butumwa gukomeza gukorana neza kugira ngo imitwe y’iterabwoba itsindwe burundu.
Yavuze ko ibyo bizatuma abaturage bavuye mu byabo batahuka, bakongera gufashwa kwiyubaka no kwiteza imbere ari na yo nkingi y’amahoro arambye.
General Rudzani yijeje ko mu nama iheruka yahuje abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize SADC, hasabwe andi mikoro kugira ngo ibikorwa by’ingabo zagiye guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique birusheho kugenda neza.




Amafoto: RDF
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!