00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umufaransa ukekwaho gufasha Gaddafi guha Sarkozy amafaranga yo kwiyamamaza yatawe muri yombi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 January 2018 saa 11:12
Yasuwe :

Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi umucuruzi w’Umufaransa witwa Alexandre Djouhri, umwe mu bakekwaho gufatanya na Libya mu mugambi wo guha Nicolas Sarkozy, akayabo yifashishije mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu 2007.

Djouhri w’imyaka 58 yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’abayobozi b’u Bufaransa. Ku Cyumweru yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza, amenyeshwa ibyaha aregwa n’Urukiko rwa Westminster rutegeka ko ku wa Gatatu ruzafata icyemezo cyo kumufunga cyangwa kumufungura by’agateganyo.

Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Londres, yasobanuriye AFP ko Djouri wari umaze igihe kinini akorwaho iperereza yatawe muri yombi ku mpapuro zatanzwe ku rwego rw’u Burayi.

Yagize ati “Impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n’abayobozi b’u Bufaransa kubera ibyaha akekwaho byo gukora forode n’iyezandonke.”

Djouhri utuye mu Busuwisi ni umwe mu bakorwaho iperereza kuva mu 2013 ku ruhare yagize mu mugambi w’uwari Perezida wa Libya, Muamar Gaddafi n’umuhungu we Seif al-Islam, wo guha amafaranga Sarkozy yo kumufasha mu matora. Gusa ntiyigeze yitaba i Paris ngo abazwe kuri ibi birego.

Mu 2016 undi mucuruzi witwa Ziad Takieddine wakozweho iperereza cyane, yiyemereye ko yashyikirije Sarkozy miliyoni eshanu z’ama-euro zatanzwe na Perezida Gaddafi, aho yakoze ingendo eshatu hagati ya Tripoli na Paris atwaye Miliyoni ziri hagati ya 1.5 n’ebyiri z’amayero.

Nyuma y’igihe hakorwa iperereza, Urukiko rwo mu Bufaransa ruheruka kuvumbura igitabo cy’uwahoze ari Minisitiri muri Libya ku butegetsi bwa Col Muammar Gaddafi, cyerekana ko Gaddafi yahaye Nicolas Sarkozy akayabo ka miliyoni 6.5 z’amayero zo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.

Sarkozy wari uyoboye u Bufaransa ubwo ibihugu by’ibihangange byateguraga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Gaddafi, yahakanye ibi birego.

Gaddafi wayoboye Libya, yagize uruhare mu gutanga amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Sarkozy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages