00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inenge u Rwanda rwabonye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, zigaragaje hadaciye kabiri

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 January 2025 saa 12:12
Yasuwe :

Mu minsi ishize ubwo Bernard Quintin usigaye ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Bubiligi yari agiye kugirwa intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu karere, u Rwanda rwagaragaje impungenge ko ashobora kuba abogamiye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mpungenge z’u Rwanda zatumye uyu mugabo adahabwa izi nshingano, ariko nyuma y’igihe gito igihugu cye gifata icyemezo cyo kumugira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ni icyemezo benshi mu bakurikiranira hafi politike mpuzamahanga bagaragaje ko gishobora gukomeza kuzambya umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, cyane ko uyu mugabo nawe yari azi neza ko u Rwanda rwamugaragajeho impungenge.

Ibi kandi byakurikiye icyemezo u Bubiligi bwafashe cyo kwanga Vincent Karega wari woherejwe muri iki gihugu nka Ambasaderi w’u Rwanda.

Quintin yananiwe kwihishira

Muri Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko Bernard Quintin u Rwanda rumufata nk’umuntu ushobora kubogama mu gihe yaba agizwe Intumwa ya EU mu Karere.

Ati “Twasanze yaba abogamye, yaba abogamiye kuri Congo ku buryo rero byari gutuma adatanga umusaruro, ariko ibyo ntibivuze ko twe twamwanze, kuko twe ntabwo dushinzwe gushyiraho Intumwa za EU.”

Nk’uko u Rwanda rwabigaragaje, ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, Bernard Quintin yagaragaje koko ko ahengamiye kuri Congo.

Uyu mugabo ni umwe mu bitabiriye irahira rya John Mahama uherutse gutorerwa kuyobora Ghana.

Nyuma y’uyu muhango, Quintin yashyize hanze amafoto ari kumwe na Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ayaherekesha imvugo zisabye u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda arirwo ntandaro y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, arushinja gukorana na M23 no kugira ingabo ku butaka bw’iki Gihugu.

Aya magambo ya Quintin asa n’agamije gutiza umurindi imvugo ya Congo imaze igihe yo gushinja u Rwanda ibibazo byose bya RDC.

Ni ibirego byagaragayemo inenge nyinshi zirimo n’iheruka, aho Congo yashyize hanze amafoto ivuga ko yafashe umusirikare w’u Rwanda witwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, ariko bikaza kugaragara ko atari ukuri kuko amafoto y’uyu musore yerekanwaga akiba mu Rwanda, ari aya Amza Hakizimana, umugabo wikorera utuye mu Karere ka Kicukiro.

Uyu mudipolomate w’u Bubiligi atangaje ibi nyuma y’amasaha make, Minisitiri Nduhungirehe agaragaje ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje guhengamira kuri Leta ya Congo byirengagije impamvu irwana.

Ati “Mu ntangiriro z’umwaka nasomye amatangazo menshi y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, yihutira kwamagana igikorwa M23 iherutse gukora cyo gufata igice cya Masisi. Menshi muri ayo matangazo yongeye gushinja u Rwanda gushyigikira M23, hakoreshejwe imvugo ibogamye inirengagiza ibintu, ivuga guhonyora ubusugire n’imbibi bya RDC.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo ibi bihugu bikora bidakwiriye, kuko hari ukundi kuri kwinshi byirengagiza.

Ati “Biteye isoni kubona ko nta na rimwe muri aya matangazo rigaragaza uku kuri: Ibice byinshi bya Masisi byari mu maboko y’abajenosideri bo muri FDLR, umutwe w’amahanga wigaruriye ubutaka bwa Congo. Nta na rimwe ibi bihugu byamaganye uku kwigarurira ubutaka bw’Abanye-Congo barimo n’Abanye-Congo b’Abatutsi.”

Kuva M23 yabuye imirwano, u Bubiligi ni kimwe mu bihugu bidahwema kugaragaza ko bishyigikiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yamaganiwe kure

Ubutumwa bwa Bernard Quintin bukimara kujya hanze byamaganiwe kure na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyamabaga, bagaragaza ko yaranzwe n’imyitwarire itari iy’abadipolomate, ndetse no kubogamira cyane ku ruhande rwa RDC.

Abandi bagaragaje ko uyu mugabo avuga ibi mu gihe igihugu cye cyagize uruhare rukomeje mu kajagari kari muri RDC ndetse n’ahandi henshi muri Afurika.

Bernard Quintin hamwe na Felix Tshisekedi
Bernard Quintin yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .