00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umucuruzi w’iduka yegukanye moto ya 7 muri poromosiyo ya Airtel yitwa Tunga

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 October 2015 saa 09:19
Yasuwe :

Umucuruzi w’iduka (Boutique) Habakurama Jean D’Amour utuye mu Kagari ka Kigabiro Umurege wa Murama Akarere ka Ngoma Intara y’Uburasirazuba, yashyikirijwe moto yatsindiye muri Poromosiyo ya Tunga ya Airtel Rwanda.

Kuwa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2015 nibwo Airtel Rwanda yashyikirije uyu munyamahirwe wa karindwi wegukanye moto, ifite agaciro ka miliyoni n’igice yatsindiye mu cyumweru gishize.

Habakurama Jean D’Amour yavuze ko nta kintu na kimwe cyatumye yegukana iyi moto uretse amahirwe no gushirika ubute agakomeza gusubiza ibibazo Airtel yamubazaga.

Yagize ati “Nageragezaga kenshi cyane inshuro nyinshi nkanamenya gukoresha neza poromosiyo bampaga iyo nabatsinze, noneho hazamo n’amahirwe kuko nta muntu n’umwe nzi unakora muri Airtel aha.”

Abajijwe amanota yagize atumye yegukana iyi moto, Habakurama yavuze ko atibuka neza amanota yari afite uretse ko yarenganga miliyoni imwe.

Nyampinga Clementine ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda, we yasabye abafatabuguzi ba Airtel Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kugerageza amahirwe yabo bagura sim card ya Airtel ngo kuko hasigaye moto eshanu zigomba gutsindirwa ngo iyi poromosiyo irangire.

Ati “Nk’uko nakomeje mbivuga, kwegukana moto biroroshye kuko ni ugutunga sim card ya Airtel, ahasigaye ukohereza ubutumwa bugufi, ukandika ‘Go’ ukohereza ku ‘155’ maze ugatangira gusubiza ibibazo bakubaza gusa”.

Yarangije asaba abafatabuguzi babo n’abandi Banyarwanda kugerageza amahirwe yabo, kuko sim Card ya Airtel Rwanda igura amafaranga 500 gusa kandi ikaba iriho amafaranga 400 umuntu ashobora gutangiriraho agerageza amahirwe ye muri iyi poromosiyo ya Tunga.

Nyampinga Clementine ashishikariza abantu bose kugana iyi poromosiyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages