Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko uyu musaza w’umunyemari yashiriyemo umwuka mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru ahagana mu ma saa sita z’ijoro.
Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bazwi cyane mu Rwanda kubw’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye yakoraga birimo uruganda Rwanda Foam rumaze imyaka 30 rukora matola. Azwi kandi cyane kubw’inyubako M Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali hagati yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika.






TANGA IGITEKEREZO