00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahembye Interahamwe zishe abuzukuru be - Agahinda ka Mukashyaka wahekuwe na Se muri Jenoside

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Theodomire Munyengabe
Kuya 30 April 2025 saa 08:31
Yasuwe :

“Data hari n’abo yahishe babaho ariko abanjye arabatanga barabica, anahemba ababaroshye mu Mugezi wa Mwogo. Ni akaga gupfusha ntuhambe, gupfusha utapfushije ahubwo wiciwe na so. Birarenze aho umuntu yicirwa n’umubyeyi we.”

Uwo ni Mukashyaka Béatrice ugarahaza ko nyuma y’imyaka 31 ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi bikiri bibisi.

Umugabo n’abana be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu agahinda karamurenga iyo atekereje ko yahekuwe na Se wishe abuzukuru be abaziza ko ari Abatutsi.

Mukashyaka Béatrice atuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali, Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Nyabivumu.

Mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko abayeho mu buzima bubi, kuko uretse ibikomere byo kubura abe bigizwemo uruhare n’umubyeyi we, ahanganye n’itotezwa rikomeye.

Agaragaza ko aho yashatse bashize, mu gihe aho avuka bamuciye ku bwo gutanga ubuhamya bwatumye Se na bene wabo baryozwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mubyeyi w’imyaka 61, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atuye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, muri Komini Masango, Segiteri ya Rwankuba.

Yari abyaye kane, ariko abana be batatu n’umugabo we witwaga Kayigi Emmanuel, Jenoside irabatwara. Umugabo we yarishwe arohwa mu Cyuzi cya Nyamagana ubu kiri mu Karere ka Nyanza.

Mukashyaka, yabarizwaga mu bwoko bw’Abahutu ariko afite umugabo w’Umututsi. Kuko se yari umuyobozi w’Akagari (cellule) anakomeye muri ako gace, umuryango we wabonaga iwabo nk’ubuhungiro bwiza.

Icyakora iby’ubuhungiro yabikojeje se, undi amubwira ko bitabaho ko atacumbikira “inzoka” mu rugo rwe.

Nyuma uwo musaza yaje kubemerera ariko avuga ko adashaka abahungu, umukobwa we aratakamba, bigeza aho yemera, ariko yanga guha ubuhungiro umukwe we.

Mukashyaka n'ubu ntabwo ariyakira kuko agaragaza ko akomeje kubaho mu buzima bubi

Ubu buhungiro bwabaye ubwa nyirarureshwa, kuko bidateye kabiri yahuruje ibitero ategeka ko bajya kubica bakabaroha.

Ati “Musaza wanjye Ndabakenga Augustin wari Interahamwe na we, yashatse kujya kumpishira umwana w’umuhungu nari mfite, Data witwa Sendanyoye arabyanga burundu, bituma musaza wanjye agira ubwoba agarura wa mwana na we aricwa.”

Uyu musaza utarakundaga Abatutsi na gato, yasabye umukobwa we kuzana inka z’umukwe we, ngo zibe ikiguzi cyo kubarindira umutekano, Mukashyaka asanze Intarahamwe zaziriye, ararakara yiyemeza ko abuzukuru be azabica nta n’umwe asigaje.

Bwarakeye Se wa Mukashyaka ajya mu nama n’izindi Ntarahamwe zose, nyuma atuma igitero ngo kijye gufata abuzukuru be nta n’umwe usigaye.

Kera kabaye, Sendanyoye yahise atuma igitero iwe kiza gutwara abuzukuru be ngo bicwe.

Biciwe rimwe n’abandi bo muri ako gace bose hamwe ari 19, barimo n’aba mukuru wa Mukashyaka batanu, Interahamwe zabishe, Se arazigororera.

Mukashyaka ati “Amaze guhemba abamaze kubaroha, ndamubaza nti ‘kuki watumye njya gushaka mu Batutsi kandi ubanga’, ukemera inka zabo bankoye, ukemera ko njya kubyarira ubusa?’ Arambwira ati ‘Abatutsi bari abagome kera, ntabwo twari tuzi ko bakibufite.”

Mukashyaka yakomeje gutotezwa na Se, nyuma y’umunsi yiciwe abana, Se yamushoye mu murima kujya guhinga.

Ati “Kujya kumpingisha abana baraye bapfuye, ni akaga. N’iyo umuntu yapfushije inka ntashobora guhinga, ariko njye wiciwe abana batatu nahatiwe guhinga. Birababaje cyane. Nubwo nagendaga mpirima nagiyeyo.”

Mu gihe cy’Inkiko Gacaca yashinje benshi ku byaha bakoze muri Jenoside bimuteranya n’aho avuka ndetse anagwiza abanzi mu baturanyi babwiciye aho yashatse.

Se wa Mukashyaka, musaza we, na muramukazi we, bose bakatiwe igifungo cy’imyaka 15 abigizemo uruhare kuko ari we watanze amakuru.

Mukashyaka yamazweho abe na se. Abana be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Byanabaye uko no ku bandi bantu basaga 10 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyatumye asigara nta na hamwe yumvwa.

Ati “Abishe umugabo wacu n’abana be, abishe mabukwe, mukeba wanjye, bose ni njye twaburanye kandi ni abaturanyi banjye. Ubu nabaye igicibwa mu muryango. Banyise igisiga cy’urwara rurerure. Ni akaga. Aho nashatse barashize, aho navutse bariho ariko ntibanyumva, bangize igicibwa.”

Mu gukomeza kwirwanaho, Mukashyaka yakomeje gutwaza n’umwana umwe yarokoye, ariko ubuzima ntibwamuhira kuko nyuma ya Jenoside gato yaje gufatwa ku ngufu agaterwa Sida, ndetse anarwara kanseri y’inkondo y’umura.

Ibi byatumye ubuzima burushaho gusharira, bikiyongeraho ko aho atuye mu itongo ry’umugabo we, ahaba atarebwa neza n’abaturanyi bishingiye ku kuba nta mutakano usesuye agira.

Ati “Ndwaye Sida, ndwaye kanseri, ibyo byose mbana na byo, nkabana n’agahinda ko kubaho nabi, ngatotezwa nkaba habi. Mbaho ndibwa ariko nta kundi nabigenza.”

Yorojwe inshuro nyinshi ariko ku bw’ingengabitekerezo no kuba yaratanze amakuru, ayo matungo bakayica bayateye ibyuma, andi bakayiba.

Muri Gashyantare 2025, na bwo abantu atamenye bagarutse kumwiba inka yongeye korozwa, ibyatumye afata icyemezo cyo kujya ayiraza mu nzu, by’amaburakindi.

Byiyongeraho kuba aba mu nzu igiye kumusenyukiraho, anayibanamo n’amatungo, kandi nta gihe adatakambira ubuyobozi bw’ibanze, byose bikarushaho kumushegasha umutima.

Ati “Ahantu mba hateye agahinda, ba bandi [natangiye amakuru] iyo bumvise aho mba, banyishima hejuru. Ubu ndarana n’inka mu nzu kubera umutekano muke, ndacyatotezwa mbese ntaho ndi. Turiho nabi itotezwa ntaho ryagiye. Ndatotezwa bikomeye.”

Mukamana asaba ubuyobozi ko bwamufasha kumuha aho kuba kugira ngo na we agire amasaziro meza, wenda bimuhuze agahinda yatewe na Jenoside.

Mukashyaka wahekuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko n'ubu akomeje guhura n'itotezwa azira ko yatanze amakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .