Mu bibazo abaforomo n’ababyaza bavuga ko bahura na byo birimo guhabwa ibizamini bibinjiza mu mwuga bitajyanye n’ibyo bize ku buryo bibakomerera no gusabwa amafaranga yo kubikora ku batarabona akazi.
Ubusanzwe kwiyandikisha kugira ngo wemererwe gukora ikizamini cy’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza byari ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda. Mu 2016 ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru bamugejejeho icyo kibazo, asaba ko byoroshywa ntibasabwe amafaranga menshi.
Nyuma hagiye habamo impinduka, muri Gashyantare 2017, Inama y’abaforomo n’ababyaza isohora itangazo rivuga ko amafaranga yakwa abagiye kwiyandikisha azajya atangwa nyuma y’ikizamini, nyamara mu ntangiriro za Kanama 2017, hasohoka irindi rivuga ko uwiyandikisha ngo akore ikizamini agomba kubanza kwishyura ibihumbi 50 Frw.
Ibizamini bitsinda mbarwa
Muri Kanama uyu mwaka, Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza yasohoye amanota y’abakoze ibizamini 1231 hatsinzemo 171 gusa, kandi utsinzwe biragoye kugira aho ajya gusaba akazi ndetse n’ukarimo ntashobora kuzamurwa mu ntera.
Icyo gihe Umwanditsi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza, Julie Kimonyo, yatangaje ko ibizamini bitangwa biba byaturutse mu nteganyanyigisho z’amasomo yigishwa, kandi ko mu bakora haba higanjemo abize mu mashuri yisumbuye amasomo atajyanye na byo barangiza bakajya kwiga ubuvuzi mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Uwitwa Mfashumukiza Edison yabwiye IGIHE ko batakambiye inzego zitandukanye ngo zibarenganure ariko barahebye. Yagize ati “Nyuma yo kujuririra ibizamini muri Minisiteri y’Ubuzima no ku rugaga, twerekana ko bidakunda, twagiye kuri Komisiyo y’abakozi, kuri Minisiteri y’Uburezi ho batubwira ko nta kibazo dufitanye[...] tunabiganiriza abasenateri baratubwira ngo bagiye kubikurikirana. Twanditse dusaba gahunda muri Minisiteri y’Ubuzima, kugeza ubu baratubwiye ngo tube turetse.”
Minisante yaratakambye amafaranga aragabanywa
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, yavuze ko icyo kibazo kimaze igihe kinini hari habayemo kwinangira kw’Inama y’Igihugu y’Abaforomo ndetse ko hari ibiganiro byanatangiye gutanga umusaruro.
Yagize ati “Icyo kibazo Minisitiri w’Ubuzima ku giti cyayo yaragihagurukiye, ikorana n’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza. Hari ibiganiro byagiye biba ikintu gikomeye twagiye twitaho, ni ukureba ireme. Uzi ko hari ikibazo cy’amafaranga yari menshi, cyizweho ku buryo bumvikanye ko bayagabanya cyane, yageze ku 5000 Frw.”
Kayumba yakomeje agira ati “Icya kabiri, buriya hari ibyiciro bibiri, abari mu kazi bagera kuri 800, bakoraga ariko badafite ibyangombwa, abo Minisante yakoze ibishoboka byose ifatanya n’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza ngo ibyo bizamini bikorwe ariko babanje no kuborohereza kwiyandikisha.”
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga ibyo yagombaga gukora bitavuyeho, ahubwo Minisante ikomeje gushakisha ahandi yakura andi yo kunganira Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza.
Inzira ndende mu rugaga rw’abakora imyuga ifite aho ihuriye n’ubuvuzi
Ku rundi ruhande, Urugaga rw’abakora imirimo ifite aho ihuriye n’ubuvuzi (Rwanda Allied Health Professions Council, RAHPC) rutangaza ko kwiyandikisha no kwemererwa gukora ibizamini kugira ngo umuntu yinjire mu rugaga hari aho bikigoranye.
Abo bigora cyane ni abize amasomo ya Anesthesia, Biomedical Laboratory Science, Clinical Medecine, Dental Therapy, Environmental Health Sciences, Human Nutrition, Mdeical imaging, Occupied therapy, Orthopedics n’ayandi.
Uwitwa Emmanuel Niyibizi, yandikiye IGIHE avuga ko uburyo ibizamini bikorwa n’uko bikosorwa, harimo akarengane kandi ko kugira ngo utanyuzwe yemererwe kureba ku rupapuro yakoreyeho, asabwa kwishyura 30 000Frw kuri buri kizamini n’andi yo kwiyandikisha.
Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’Umwanditsi mukuru w’Urugaga rwabo (RAHPC), Jean Baptiste Ndahiriwe, yavuze ko ayo mafaranga atavaho kuko nta handi rukura amafaranga yo gukora imirimo yo gutegura no gukoresha ibizamini.
Umuntu wize hanze, ashaka kwinjiramo yishyura ibihumbi 40 Frw, umunyarwanda ufite impamyabushobozi ya A2 yishyura ibihumbi 15 Frw, ufite A1 na A0 akishyura ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 50 Frw byo kwemerwa gukora ikizamini, utsinzwe wifuza kurenganurwa agasabwa ibihumbi 30 Frw.
Ndahiriwe yavuze ko hari uburyo buri gutekerezwa ku buryo amafaranga yazajya yishyurwa ibigo by’amashuri mu gihe abanyeshuri biyandikisha.
Yakomeje asobanura ko ibyo biramutse byemewe, bishobora kuzagabanya amafaranga atangwa kandi ko urebye ibikorwa akoreshwa birimo kwishyura abategura n’abakosora ibizamini n’ibindi kugira ngo ibizamini bikorwe mu mucyo, usanga atari menshi hari n’andi urugaga rwongeraho.
Mu Rwanda hari abaforomo n’abaforomokazi basaga ibihumbi 12 n’ababyaza 1 800. Abifuza gukora ibizamini bibahesha uburenganzira bwo gukora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza uyu mwaka babarirwa hagati ya 800 na 1,000. Naho mu mwuga ushamikiye ku buvuzi (RAHPC) basaga ibihumbi bitatu.



















TANGA IGITEKEREZO