00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yemeje ko muri Nyakanga yishe abasirikare 42.000 b’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 07:26
Yasuwe :

Ingabo za Ukraine zatangaje ko ingabo z’u Burusiya zatakaje abasirikare bagera ku 42.800 mu kwezi kwa Nyakanga 2026, umubare waba ari munini kurusha indi yose muri uyu mwaka.

Icyakora, nta ruhande na rumwe rwigenga rwemeje iyo mibare, kuko ibihugu byombi bikomeje gutangaza imibare itandukanye ku gihombo biri kugira mu ntambara imaze imyaka igera kuri itanu ibihanganishije.

U Burusiya na bwo bwakomeje kumisha ibisasu bikomeye ku bice bitandukanye bya Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yavuze ko u Burusiya bwakoresheje ibisasu 8.300 bizwi nka ‘glide bombs’ mu kwezi kwa Nyakanga. Ni ibisasu indege irasira kure itaragera mu kirere cy’umwanzi bikijyana. Ni umubare munini w’ibisasu byarashwe mu kwezi kumwe kurusha ikindi gihe cyose.

Ukraine ivuga ko ubushobozi bwayo bwo guhangana n’ingabo z’u Burusiya buri kwiyongera, bitegerejwe ko u Burusiya bushobora kuzahamagaza abasirikare b’inkeragutabara bagera kuri miliyoni Ukwakira.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko muri Nyakanga gusa, drones za Ukraine zagize uruhare mu gutuma abasirikare b’u Burusiya bagera ku 30.272 bagira ibibazo birimo gukomereka cyangwa kwicwa.

Perezida Zelenskyy aherutse kubwira Fox News ko igihugu cye kimaze gutakaza abasirikare bagera ku 450.000, muri bo abagera ku 50.000 bakaba barapfuye.

Ukraine yemeje ko muri Nyakanga yishe abasirikare 42.000 b’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages