Umwaka urashize hatangiye ibikorwa byo kubungabunga Icyogogo cya Sebeya mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero.
Ni umushinga uzamara imyaka itatu, ukora ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya isuri ku misozi ikikije Sebeya, hakorwa amaterasi y’indinganire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gufasha abaturage gufata amazi ava ku nzu n’ibindi.
Abaturage bagezweho n’ibikorwa by’uyu mushinga baravuga ko umaze kubageza ku byiza bitandukanye, bigaruka ku iterambere ryabo.
Nyirakadari Colette utuye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu ni umwe mu bahawe ibigega bifata amazi y’imvura, avuga ko aho kugira ngo amazi ava ku nzu ababere ikibazo ubu yabaye igisubizo.
Ati “Ibigega twahawe biri kudufasha, ubu imvura iragwa amazi akabona aho ajya, ubu turashora inka zacu, andi tukayakoresha mu gutera imiti ibirayi byacu.”
Uretse gufata amazi y’imvura bakoresha imirimo itandukanye irimo n’iy’ubuhinzi mu mirima ikikije ingo zabo, Nyirakadari avuga ko nta suri igikukumba ubutaka bwabo kubera amaterasi n’imiringoti yaciwe hagaterwaho ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka.
Feza Damarisi wo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu avuga ko we na bagenzi be bahawe akazi muri uwo mushinga, bakuramo amafaranga abafasha mu bikorwa by’iterambere.
Yavuze ko bagiye bagura amatungo magufi n’amaremare ndetse bakanishyura Ubwisungane mu kwivuza ndetse ngo hari n’abatangiye kwizigamira mu Kigega ‘Ejo Heza’.
Abafatanyabikorwa baherutse guhurira mu nama yateguwe n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN) bareba uko uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru wa RWB, Ngabonziza Prime, yavuze ko ibikorwa by’uwo mushinga byahereye ku hantu hibasirwaga n’ibiza byaterwaga na Sebeya kurusha ahandi kandi ko bizakomeza mu nyungu z’abaturage.
Uretse ibikorwa byo kurwanya isuri yanavuze ko hari iby’igihe kirekire biri gukorwa kuri uwo mugezi birimo kubaka ingomero.
Ati “Ibikorwa bigamije kubungabunga Icyogogo cya Sebeya bikomeje gukorwa, Twabanje kwibanda ku hantu hagiye hagaragaza ibibazo bikomeye byiganjemo isuri n’imyuzure. Aha twavuga nko ku ishuri rya Nyundo, isoko rya Mahoko n’ahandi. Haracyari ibikorwa byinshi bifata igihe byatangiye gukorwa birimo nk’iyubakwa ry’ingomero ku Mugezi wa Sebeya.”
Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Karangwa Charles, avuga ko uruhare rw’abaturage ari kimwe mu byihutisha ibikorwa by’umushinga bikaba n’imbarutso yo kumva ko bafite uruhare mu bibakorerwa.
Abitabiriye iyo nama y’iminsi ibiri basuye ibikorwa bitandukanye by’uwo mushinga. Mu Karere ka Nyabihu basuye igice cya Nyabishunguru cyakozweho ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibigega bifata amazi y’imvura na hegitari 15 z’amaterasi y’indinganire yateweho ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka.
Mu Karere ka Rubavu hasuwe igice cya Mutanda cyakozwemo amaterasi y’indinganire kuri hegitari 82.05, Gahunga yakozweho amaterasi kuri hegitari 26.52 na Mariba yakozweho amaterasi kuri hegitari 5.6.
Umushinga wo kubungabunga Sebeya ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN), Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) n’Umuryango Nyarwanda utanga ubufasha mu kwigisha abaturage (RWARRI) ku nkunga ya Ambasade y’Abaholandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!