Umuhoza Freddy avuga ko mbere yo gutangira gusuka by’umwuga yakoraga muri hoteli. Icyorezo cya Covid-19 kimaze gukaza umurego mu Rwanda basabwa kuguma mu rugo, yigira inama yo kwiga gutunganya imisatsi.
Ibi yabitangiye nk’uwishimisha, agatunganya imisatsi y’inshuti za hafi, abanyamuryango n’abandi, ariko bakabikunda cyane.
Umuhoza yashyize umutima ku mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yiga gusuka, gusa akibanda ku bisuko bidapfa kuboneka mu Rwanda.
Uyu mwuga yawisanzemo bwangu. Nyuma y’igihe yiga na we yatangiye kujya asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyo ashoboye mu gusuka ndetse benshi bamwereka ko babikunze.
Umuhoza Freddy uzwi nka Nana ni umwe mu bari mu bukangurambaga bwa ‘Empowered30’ bugamije gufasha abafite ibyo bagezeho gusangiza abandi urugendo rw’iterambere ryabo kugira ngo babe barwigiraho.
Amaze kumenya gusuka neza yandikiraga ibyamamare nyarwanda abasaba ko bamwegera akabasuka, ababyemeye bagakorana.
Nyuma y’imyaka itatu akorera mu rugo, yabonye ubushobozi bwo kwimurira ibikorwa bye mu nzu nk’umunyamwuga ndetse atangira gutoza abasore n’inkumi bamufasha mu kazi ke, ndetse ubu akoresha abagera kuri 12.
Uyu mugore umaze kugera ku rwego rwo gutanga akazi ku rubyiruko n’abakuru avuga ko igishoro cye cyari amaboko ye, amafaranga umukiliya amuhaye akaguramo ibindi bikenewe nk’imisatsi ikoreshwa basuka.
Ati “Igishoro cyanjye cyari amaboko yanjye. Urumva nta kindi byansabaga kwari ugusuka, amafaranga umukiliya ampaye nkaguramo ibindi bikoresho.”
Umuhoza yagaragaje ko imbogamizi ya mbere yahuye nayo ari uguhuza n’umukiliya.
Ati “Guhuza n’umukiliya ni ibintu bisaba kwihangana ukumva umuntu, ukamenya icyo agusabye. Ibaze kukwereka nk’ifoto akubwira ngo ndashaka iki kintu wamara kugikora akakiguhambuza.”
Nubwo abantu benshi bavuga ko akazi keza ari ako mu biro, Nana yicuza icyatumye atinda gutangira kwikorera.
Ati “Niba hari icyo wifuza gukora kikurimo ntukarebe ngo kiraciriritse. Njyewe ninjira mu mwuga wo gusuka baradusekaga, bavugaga ko ari akazi k’abantu batize, abananiwe amashuri n’ibindi. Yaba kudoda n’indi myuga, itinyuke impano yawe uyishyire hanze ushyireho umwete bizagenda byaguka.”
Umuhoza Nana ni umugore witinyutse yihangira umurimo. Afite inzozi zo kuzagira inzu nini cyane ifite buri gikoresho kandi hakazafungurwa n’amashami yayo mu ntara zose, afasha buri wese wifuza umusatsi ugendanye n’igihe, n’abashaka kwiga iby’uyu mwuga.
Reba ikiganiro twagiranye na Umuhoza Freddy


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!