Yabivugiye mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane Kamena 2023, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abakozi ba Heifer International mu Rwanda no muri Ethiopia, abo mu nzego za Leta zigira uruhare muri iki gikorwa, ndetse n’abayobozi bo mu nzego za Leta baturutse muri Ethiopia baje kwigira ku Rwanda uburyo rukorana n’imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) bagafatanyiriza hamwe mu gushyigikira ibikorwa bikura abaturage mu bukene.
Iyo mishinga yahiduriye ubuzima abaturage bo buri Gicumbi ni uwo gutanga inka hagakusanywa ndetse hakanatunganywa amata mu turere dutandukanye tw’igihugu (RDDP) watangijwe mu 2017, ndetse n’umushinga w’ubufatanye no kurwanya ubusumbane ku isoko binyuze mu guhabwa amatungo magufi uzwi nka (PRISM) watangijwe mu 2021.
Iyo mishinga ikorerwa mu turere 15 tw’igihugu ariko hakaba hasuwe aka Gicumbi nka kamwe mu turi imbere mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, kugira ngo n’abaturutse muri Ethiopia bigire ku by’ako karere bizagenderweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga nk’iyo muri Ethiopia.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko iyi mishinga kuva yagera muri Gicumbi, habayeho ubufatanye bw’inzego n’abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ibyanashyize aka karere mu myanya y’imbere mu kuyinoza neza.
Ati ‘‘Ikiruta ikindi ni imbaraga leta ishyiramo kugira ngo abantu bakurikirane, ese inka, ingurube cyangwa izo nkoko nizirwara ziravuzwa; mutekano wazo ni uwuhe, ese abantu nta wabyiba, ese nta wazigurisha? Hakajyaho n’amabwiriza mu by’ukuri abuza ko umuntu ashobora kuba yagira ibyo yahawe agurisha’’.
Nyuma hakurikiyeho ibirori byabereye mu Murenge wa Rwamiko umwe mu ikorerwamo Umushinga PRISM, hakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo guhererekanya impano, abaturage 83 bahawe inkoko mbere nabo boroza abandi 83.
Mukampore Espérance wahawe inkoko icumi zikamwororokera na we akoroza izindi icumi uwitwa Murigo Alfred, bashimiwe muri iki gikorwa ko bazifashe neza zikababyarira umusaruro.
Umukozi wa Heifer International mu Mushinga PRISM, Bahati Emmanuel, avuga ko iyi mishinga igamije guhindurira ubuzima abaturage bakikura mu bukene ndetse bakabasha no gukora ibikorwa biteza igihugu imbere.
Ati ‘‘Iyi ni imishinga ifite intego yo kuvana abantu mu bukene, kurwanya inzara mu baturarwanda cyane cyane b’abakene ndetse no kurandura imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu’’.
Mu gukomeza kureba ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga, abitabiriye iki gikorwa bakurikijeho gusura ahubatswe ikusanyirizo ry’amata rito mu Murenge wa Giti muri Gicumbi, rimwe muri ane yubatswe binyuze mu mushinga RDDP.
Imishinga PRISM na RDDP iterwa inkunga na Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igashyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.
Ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Heifer International isanzwe ari umufatanyabikorwa w’igihe kirekire, ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD.
Umuyobozi w’Umushinga wa PRISM , Nshokeyinka Joseph yavuze ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no gukura abaturage bayo mu bukene, asaba abahabwa amatungo kuyafata neza akabasha kubagirira umumaro.
Muri uyu mwaka biteganyijwe ko hazakoreshwa miliyari zisaga umunani mu Mushinga PRISM, kugira ngo abaturage bateganyijwe bagerweho nawo mu turere 15.
Mu myaka itanu uyu mushinga uzamara, uzakura mu bukene imiryango 26,355 yo muri utwo turere.
Imishinga RDDP na PRISM ikorerwa mu turere 15 twatoranyijwe hagendewe ku gipimo cy’ubucene kitugaragaramo, ishyirwaho hagamijwe gukura mu bukene abadutuye.
Umushinga RDDP kuva watangizwa mu Karere ka Gicumbi, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo nko gutanga inka zisaga ibihumbi 10 binyuze muri Gahunda ya ‘Girinka’, hanubakwa amakusanyirizo mato y’amata yunganira ahasanzwe manini, mu gutunganya amata azikomokaho.
Ni mu gihe Umushinga PRISM umaze imyaka ibiri mu Karere ka Gicumbi ukaba ukorera mu mirenge yako itanu, hatanzwemo inkoko 2500, n’ingurube 118.
Umuryango uhabwa inkoko 10 (amasake atandatu n’inkokokazi enye), na wo wajya kwitura ugatanga nk’izo. Ni mu gihe uhabwa ingurube uhabwa imwe ishobora kubyara, wajya kwitura ugatanga ebyiri nyuma y’amezi ane zivutse.
Ayo matungo uyahawe ahanwa n’ubwishingizi bwayo, ndetse n’ibiryo bishobora kuyatunga mu gihe cy’amezi ane ya mbere.
Si ibyo gusa kuko hakozwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gufasha abo baturage kwita ku matungo bahawe ndetse no kubungabunga umusaruro uyakomokaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!