Ibi birego byatumye hatutumba umwuka utari mwiza wagejeje ku kurebana ay’ingwe hagati y’ibihugu byombi.
RDC ivuga ko M23 ari Abanyarwanda ndetse ko ibikorwa byose bisa n’ibigamije kohereza abayigize mu Rwanda.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa Kane tariki 1 Werurwe 2023, cyakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yashimangiye ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu kongera kwaduka kw’imirwano muri RDC.
Yagize ati “Imirwano nta ruhare na ruto u Rwanda ruyifitemo. Abashaka ko ibaho, babikoze mu buryo bazashinja u Rwanda. Baravuga ngo aba ni Abanyarwanda, M23 ni impunzi, ni nk’aho bari kubohereza aho baturutse, batekereza ko bakwiriye gusubira mu Rwanda.’’
M23 ikomeza gushyirwa ku isonga y’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe muri iki gihugu hari imitwe yitwaje intwaro isaga 130.
Mu guhangana na yo byageze n’aho Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Monusco) ziri muri RDC kuva mu myaka 24 ishize zifatanya na FARDC muri urwo rugamba.
Monusco ishinjwa kuba ntacyo imariye abaturage mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ituma bahora bahagaritse umutima, bahoza akarago ku mutwe.
Ukwihuza kwa Monusco na FARDC ariko kwatumye umubano wayo n’u Rwanda ugenda biguru ntege kugeza n’aho itangiye kurutega imitego igamije kurugusha mu manga.
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko mu Kigo cya Mutobo i Musanze ku wa Kane, tariki ya 9 Werurwe 2023.
Ni ikiganiro yatangiye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Rwanda no kubaka amahoro mu Karere.
Yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwakira abarwanyi bava mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya RDC irimo FDLR, CNRD Ubwiyunge, RUD Urunana n’iyindi.
Yavuze ko inzitizi ikiri mu gutahuka kwabo ishingiye ku makuru bahabwa rimwe na rimwe ababwira ko ‘bakatiwe na Gacaca’ n’ibindi binyoma bigamije kubaca intege kandi impamvu zindi zibyihishe inyuma.
Ati “Hari abantu bo mu miryango yabo bababwira amakuru badashaka ko bataha baze basabe imitungo yabo. Baba bafite gahunda nyinshi. Kugira ngo usebye igihugu cyangwa ngo ubeshye ko Gacaca yaguciriye urubanza kandi ntarwo, biba bikwiye gucika.’’
Nyirahabineza yasobanuye ko aho ibintu bigeze byatumye umubano u Rwanda rwari rufitanye na Monusco wangirika cyane kuko na yo yatangaga amakuru.
Ati “Mu minsi yashize twari tubanye neza, yaraduterefonaga iti hari abantu baje, intwaro zabo twazibambuye, barifuza gutaha.’’
Yagaragaje ko imikorere n’imvugo bya Monusco byerekana ko amazi atakiri ya yandi.
Ati “Mu minsi yashize Monusco, ya Monusco yaduhamagaraga iduha Abanyarwanda bari mu mitwe yitwaje intwaro yaraduhamagaye ngo hano hari abantu bo muri M23. Turashaka kubaboherereza. Murumva uwo mutego?’’
Icyo gihe u Rwanda rwahise rwibutsa Monusco ko M23 ari Abanye-Congo mu gihe rwo rwakira abaturage barwo bahoze ari abasirikare.
Nyirahabineza yakomeje ati “Yaterefonnye inshuro nyinshi, turamwangira burundu. Kuva icyo gihe ntarongera kutuvugisha. Kuvuga ko abantu batagitahuka si ukuvuga ko Monusco itazi ko bahari.’’
RDC ubwayo yigeze kwegera u Rwanda ishaka kurwigiraho uko rwashoboye gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare ndetse rwayikoreye imishinga ariko imyaka ibaye ine hari inyandiko bakorewe gusa ntacyo yabikozeho.
U Rwanda binyuze mu Kigo cya Mutobo rumaze kwakira abahoze ari abasirikare mu mashyamba ya RDC basaga 12.800, bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe.
Ubusabe bwa Monusco ku Rwanda hari ababufata nk’umutego wayo wari ugamije kwerekana ko rushyigikira M23 kandi igizwe n’Abanyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma u Rwanda rujya muri Congo cyangwa ngo rushyigikire M23, anagaruka ku musaruro wa Monusco imaze imyaka irenga 20 mu butumwa muri Congo bwo kugarura amahoro ariko umusaruro ukaba warabaye iyanga.
Ati “Ni ukubera iki u Rwanda rwashaka kuba mu bihugu bitera umutekano muke mu karere? Ni iki umuntu yungukira mu kugira umutekano muke ku marembo yawe. Buri wese akwiriye kumenya ko turi abantu bashaka amahoro kandi gushishikajwe n’amahoro. Tuzi ikiguzi cyayo.”
Umusaruro w’ibi ni uko intego y’izi ngabo zimaze imyaka isaga 20 muri RDC itaragerwaho. Monusco ishinjwa ibirego bitandukanye birimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu, kugurana amadolari zahabu, kugura marijuana na FDLR n’ibindi nubwo nta kuri kudashidikanywaho kwabyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!