00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko u Rwanda rwakwihaza mu misoro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 September 2026 saa 01:14
Yasuwe :

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro, Niwenshuti Ronald, yeretse Afurika intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kuzamura imisoro ikusanywa buri mwaka, gusa avuga ko hakiri icyuho cy’uko itaragera ku 100% mu mafaranga agize ingengo y’imari y’igihugu.

Yabigarutseho ku wa 22 Nzeri 2026, ubwo i Kigali haberaga Inama ya 11 y’Ihuriro Nyafurika ry’Abashakashatsi mu by’Imisoro (ATRN), yateguwe n’Ihuriro Nyafurika ry’Ibigo by’Imisoro (ATF) ku bufatanye na RRA.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ingenzi bigaragara mu buryo bwo gukusanya imisoro muri Afurika.”

Yahurije hamwe abashakashatsi, abayobozi bo mu nzego z’imisoro, abafata ibyemezo muri uru rwego, abanyeshiri n’abarimu muri za Kaminuza ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko mu Rwanda mu 2025/26 hakusanyijwe imisoro ingana na miliyari 3.956,4 Frw mu gihe intego iki kigo cyari gifite yari ugukusanya miliyari 3.795,5 Frw, bishatse kuvuga ko intego yagezweho ku rugero rwa 104%, mu gihe imisoro yazamutse ku rugero rwa 27,7% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.

Yagaragaje ko iyo ntego yagezweho kubera impamvu zitandukanye zirimo izamuka ry’ubukungu, uburyo bukwiriye bwo gukusanya imisoro, kwifashisha ikoranabuhanga mu kuyikusanya no kubera ko Abanyarwanda bamaze kumva neza inshingano zo gusora.

Gusa yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze gutera iyo ntambwe hakiri urugendo kuko rutaragera ku ntego rwifuza y’uko rwakwihaza mu misoro.

Mu ngengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/27 ingana na miliyari 7.796,3 Frw, amafaranga akomoka imbere mu gihugu ni miliyari 5.273,8 Frw, harimo miliyari 4.429,1 Frw azava mu misoro, ubwo ni ukuvuga ko imisoro mu ngengo y’imari ingana na 68%.

Niwenshuti yavuze ko kugira ngo igihugu kihaze mu misoro, ikwiriye kuba igize 100% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Ati “Icyuho cya mbere ni uko tutabasha kwihaza mu misoro nk’igihugu, twakabaye twihaza mu misoro 100% mu ngengo y’imari yacu.”

Yakomeje avuga ko hari uburyo igihugu gishobora kwihaza mu misoro ku kigero cya 100% bidasabye ko kiyizamura, avuga ko ibyo bisubizo biba bikubiye mu bushakashatsi bugaragazwa muri iyi nama.

Ati “Hari ibisubizo ushobora gusanga bihari byatuma twihaza mu misoro bidasabye ko tuyongera, ibyo bisubizo tubibona mu bushakashatsi buba bwarakozwe n’abandi bo mu bindi bihugu kuko hari ibihugu byateye imbere bimaze kubigeraho.”

Ku rundi ruhande, yavuze ko hari byinshi ibihugu byo Afurika bishobora kwigira ku Rwanda kuko rwateye imbere biturutse mu misoro ndetse n’ibindi birimo ikoranabuhanga rya EBM ndetse n’ibindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko igihe ubushakashatsi bwakozwe neza bugira uruhare mu gushyiraho amategeko agenga imisoro anogeye igihugu ndetse n’abaturage muri rusange.

Ati “Amategeko agenga imisoro akwiriye kuzajya ashingirwa ku bushakashatsi bufatika bwakozwe n’abahanga aho kuba gufata imyanzuro idashingiye kuri ubwo bushakashatsi bwakozwe.”

“Iyo Leta zafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko agenga imisoro ashingiye ku bimenyetso bifatika bigira uruhare mu gutuma ikusanywa neza kandi ikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko nta mafaranga ajya aho adakwiriye kujya ahubwo ashorwa mu bikorwa biteza imbere abenegihugu.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama Ngishwanama ya ATRN, Prof Annet Oguttu, yavuze ko kuba ubwitabire bw’abashakashatsi bukomeza kwiyongera, bigaragaza ko hakenewe amakuru yizewe ku bushakashatsi muri politiki y’imisoro ku Mugabane wa Afurika.

Yavuze ko inyandiko z’ubushakashatsi ku misoro muri Afurika zikubye kane mu myaka ine ishize, kuko zavuye kuri 48 zariho mu 2022 zigera ku 190 2026.

Ati “Kuba inyandiko zigera hafi ku 190 zaratanzwe mu nama y’uyu mwaka, zikaba zikubye inshuro enye ku zari zatanzwe mu 2022 bigaragaza uburyo hari ubwiyongere bw’ubushakashatsi bunonoseye ku misoro muri Afurika ndetse n’ubwitange bwabo mu gutanga ibimenyetso bifasha mu gukemura ibibazo by’isoresha kuri uyu Mugabane.”

Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye ziganira ku buryo ubushakashatsi bwakwifashishwa mu kuzamura uburyo bwo gusoresha muri Afurika
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, bagaragaje ko ubushakashatsi bwakwifashisha mu gutuma imisoro itangwa yiyongera
Umuyobozi Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze gutera iyo ntambwe hakiri urugendo kuko rutaragera ku ntego rwifuza y’uko rwakwihaza mu misoro
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko igihe ubushakashatsi bwakozwe neza bugira uruhare mu gushyiraho amategeko agenga imisoro anogeye igihugu ndetse n’abaturage muri rusange
Umuyobozi ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu no kongera ubushobozi muri ATAF, Emeka Nwankwo, yavuze ko ATRN igira uruhare mu gutuma politiki z’imosoro yo muri Afurika ishingira ku bushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages