Bumwe mu butumwa Perezida Kagame yahatangiye, yavuze ko uko u Rwanda rukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga,rudacika intege ahubwo rurushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibyo bibazo.
Yanavuze ko u Rwanda atari igihugu gikeneye guhora cyakira ibyo gihawe gusa ahubwo ko na rwo rugomba kugera aho rugira ibyo rutanga.
Uko iki gikorwa cyagenze umunota ku munota mu mafoto
– Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day












– 21:00 [I San Fransisco], 06:00 [Kigali]: Nyuma yo kumva impanuro z’Umukuru w’Igihugu, abitabiriye Rwanda Cultural Day barimo gutaramana n’abahanzi Nyarwanda barimo Muyango, Masamba, Mariya Yohani, Teta, Alpha, King James na Meddy.




























– 20:45 [I San Fransisco], 05:45 [Kigali]: Umwe mu bitabiriye Rwanda Day abajije Perezida Kagame icyo atekereza ku bijyanye n’ubutinganyi. Umukuru w’Igihugu amusubije ko kitigeze kiba ikibazo mu Rwanda ndetse ko kidateze no kuba cyo.
Soma: Ubutinganyi ntabwo buraba ikibazo ku Rwanda – Perezida Kagame
– 20:35 [I San Fransisco], 05:35 [Kigali]: Perezida Kagame yakiriye ibibazo n’ibitekerezo by’abantu batandukanye, byinshi bimushimira uruhare akomeza kugira mu guteza imbere igihugu, uwitwa Munderere Lorrys amubwiye ko igihe kigeze ngo ahabwe ishimwe rikomeye kubera ibyo amaze gukorera igihugu. Iri shimwe ngo rikwiye kuba iritanzwe n’Abanyarwanda aho kuba Abanyamahanga nkuko bakunda kubigenza.
Soma: Rwanda Day: Perezida Kagame yongeye gusabwa kwiyamamaza muri 2017
– 20:30 [I San Fransisco], 05:30 [Kigali]: Perezida Kagame ati "“Dushaka kuba mu gihugu gishobora gutuma habaho ibiganiro, gishobora gutanga kikanakira. Ntabwo dushobora kuba igihugu gihabwa gusa, oya tugomba kuba n’igihugu gitanga. Iyo wamenyereye guhabwa gusa, ugera aho ukakira n’ibitagukwiriye. U Rwanda kandi ntabwo rwihariye iki kibazo rwonyine. Ni ikibazo rusange kuri uyu mugabane.”
– 20:15 [I San Fransisco], 05:15 [Kigali]: Perezida Kagame yashimangiye ko uko u Rwanda rukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga; bituma rugira ubushobozi bwisumbuyeho bwo guhangana n’ibyo bibazo aho kurubera urucantege.





– 19:55 [I San Fransisco], 04:55 [Kigali]: Perezida Kagame yakomeje ku rugendo rwe i New York aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ahura n’abayobozi n’inshuti, umwe aza kumubaza impamvu agaragara ko ameze neza n’ibintu byose yirirwa asoma mu binyamakuru.
Ati “Nti ariko nta nubwo ngaragara neza gusa, niyumva komeze neza. Sinzi uko ngaragara ariko nzi uko merewe.”
Perezida Kagame yavuze ko byose abishingira ku muco abanyarwanda bafite ari nabo banamuhaye kuyobora igihugu.
– Soma: Uko ukubita kenshi u Rwanda niko rurushaho gukomera-Perezida Kagame
– 19:40 [I San Fransisco], 04:40 [Kigali]: Perezida Kagame yanenze ibihugu bigishaka kugena uko abandi babaho agira ati "Hari abantu bashaka kwita ku bibareba, bashaka kubaka ubuzima bwabo, imiryango yabo, igihugu cyabo, ariko aho uwo muntu aturuka, ni muri cya gice kivuga ngo tuzi ibintu byose kurusha undi muntu uwo ariwe wese, ibyo bakeneye, uko bakwiye kubaho.”
– 19:20 [I San Fransisco], 04:20 [Kigali]: Perezida Paul Kagame yavuze ko hari bamwe bacyumva ko bafite inshingano yo kugena uko ibindi bihugu bibaho, ku buryo nta kibazo gikwiye kugaragara mu kubabwira ko bakwiye kwita kubibareba.



– 19:10 [I San Fransisco], 04:10 [Kigali]: Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ashimiye abagize uruhare kugira ngo iyi Rwanda Day ibeho; aboneraho umwanya no guha ikaze Perezida Kagame wakirijwe amashyi n’impundu n’abasaga ibihumbi bibiri bateraniye muri Hotel ya Marriott Marquis.
– 18:45 [I San Fransisco], 03:45 [Kigali]: Rick Warren ati “Mu rugendo nakoze harimo ibirometero birenga 74 mu minsi 45, ahantu hatandukanye. Iyo mvuze ku Rwanda ntabwo mvuga nk’umuntu udafite ikintu shingiraho, nageze mu bihugu 164, kandi nohereje abasaga 26 000 bagize Saddleback gukorera mu bihugu bisaga 197 bitandukanye. Iyo abo bantu bangarukiye bakampa raporo y’uko ibyo bihugu bimeze… Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda, Ntacyo. Kandi ndabivuga ntafite ubwoba bwo kwivuguruza”.
Soma: Rwanda Day: Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren
– 18:35 [I San Fransisco], 03:35 [Kigali]: Dogere Celsius 21 niko ikirere cy’I San Francisco kimeze. Hagati aho, Pasiteri Rick Warren akomeje kubwira Abanyarwanda ko bakwiye kugira intekerezo nzima, kuko Imana iri mu ruhande rwabo.
– 18:15 [I San Fransisco], 03:15 [Kigali]: Pasiteri Rick Warren atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye Rwanda Day. Atangiye avuga ko amaze kugenda mu bihugu birenga 164 ariko ngo nta gihugu na kimwe ku Isi cyiza nk’ u Rwanda.




Ushobora gukurikira ibiri kuvugwa kuri Rwanda Day hano: #RwandaDay Tweets


– 17:50 [I San Fransisco], 02:50 [Kigali]: Andrew Mwenda, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru The Independent yarase iterambere ry’u Rwanda kuva ku mihanda, inyubako nka Kigali Convention Center, imiyoborere, ubwisungane mu kwivuza n’umutekano, anageza ku basirikare n’abapolisi bakora kinyamwuga binyuranye no mu baturanyi nka Kenya, Uganda cyangwa Tanzania.
Ati “Ibintu u Rwanda rukora ntabwo wabigereranya n’ibiba mu bindi bihugu biri mu cyiciro kimwe cy’ubukungu.”






– 17:20 [I San Fransisco], 02:20 [Kigali]: Umwihariko mu mazina y’Abanyarwanda…
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ururimi rubumbatira amateka n’ahazaza. Uzabona mu rurimi rwacu amagambo menshi agaragaza ukwifuza kugera ku rwego rwo hejuru. Mu mazina y’abantu dufite uzabonamo inyota yo gushaka gukora ibiruse ibisanzwe. Uzabisanga mu mibereho ya buri munsi, kugaragaza guhatana, inyota yo kuba aba mbere, kugerageza kugera ku bintu birenze ibiba byitezwe, ndatekereza ko ari kimwe mu bigaragaza ko dukeneye kuruta uko tumeze ubu.”




– 17:10 [I San Fransisco], 02:10 [Kigali]: Abanyarwanda bihariye ibanga…
Michael Fairbanks, Umwe mu bashinze ikompanyi yitwa “SEVEN FUND” ikorera i Cambridge muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba yaragiye aba Umujyanama w’Ibihugu bitandukanye ku iterambere ry’ubukungu, yavuze ko mu muco nyarwanda hari ibyo abanyarwanda batemera.

Yashimangiye ko bazi icyo kuba umunyarwanda bisobanuye kuko nta munyarwanda ushobora kurya ngo ahage mu gihe abandi bashonje.
Ati “Hari ubundi bwoko bw’umuco aribwo amahame y’imyitwarire. Ikiri icyiza, ikiri ikibi ‘Sigaho’, iki ntabwo cyemewe abanyarwanda bazi icyo bisobanuye kuba Umunyarwanda, ntushobora kurya ibiryo ngo uhage utembere mu muhanda abandi bashonje, Abanyarwanda bazi gukorera ku gihe.”
– 17:00 [I San Fransisco], 02:00 [Kigali]: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere, Prof Shyaka Anastase, Michael Fairbanks n’abandi batandukanye batanze ikiganiro kijyanye n’uruhare rw’umuco mu iterambere ry’igihugu.
– 16:55 [I San Fransisco], 01:55[Kigali]: Perezida Kagame ageze mu cyumba kiri kuberamo Rwanda Day. Yakirijwe amashyi n’impundu, amabendera y’u Rwanda ashyirwa hejuru mu kumwakira.





– 16:28 [I San Fransisco], 01:28 [Kigali]: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo ageze imbere y’imbaga irenga ibihumbi aho arimo abagezaho ijambo ry’ikaze.





– 16:15 [I San Fransisco], 01:15 [Kigali]: Perezida Kagame mu kanya gato araba ageze ahari kubera Rwanda Day muri San Francisco. Perezida Kagame niwe mushyitsi mukuru muri Rwandan Day, guhera ku ya mbere yabaye ku itariki 4 Ukuboza 2010, aho aza kugeza ijambo n’ikiganiro ku mbaga ikoraniye muri Hotel ya Marriott Marquis.
– Urukerereza muri bya bihe…
Itorero urukerereza ryanibukije imbaga yitabiriye Rwanda Curtural Day imihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda nko kurambagiza, gufata irembo, gusaba, gushyingirwa no gutwikurura.














– Umusangiza w’amagambo yitwa Yehoyada Mbangukira. Ni Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Leta ya California, iri kuberamo Rwanda Cultural Day.
– I San Francisco tugeze ku isaha ya 15:15 z’amanywa, i Kigali mu Rwanda ni 00:15 zo ku Cyumweru. Madamu Jeannette Kagame ageze mu cyumba kiri kuberamo Rwanda Day, yakirijwe amashyi menshi n’Abanyarwanda hamwe n’inshuti zabo ziteraniye muri Hotel Marriot Marquis.
– Icyumba kigiye kuberamo Rwanda Day cyamaze gutegurwa aho Abanyarwanda bari mu byishimo bidasanzwe. Abari bamaze igihe batabonana bari kuganira benshi bibukiranwa ahahise. Ikinyarwanda ubu nirwo rurimi rugezweho.











– Muri Hotel Marriot Marquis hatatswe imitako n’ibindi bikoresho gakondo bya Kinyarwanda birimo amacumu, ibiseke, inkongoro n’ibindi




– Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day batangiye kugera i San Francisco baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

– Ku isaha ya saa mbili n’igice z’ijoro (z’ijoro) i Nyamagabe, Rusizi, Rusumo, Musanze, n’i Kigali nibwo igikorwa cya Rwanda Day cyatangiye. Hari ku isaha ya saa tanu n’igice (za mu gitondo) ku isaha y’i San Francisco.
Muri Hotel Marriot Marquis aharimo kubera Rwanda Day, kuva ku isaha ya saa moya za mu gitondo, abantu bari mu myiteguro dore ko hari n’imurikabikorwa ririmo kwibanda ku muco ndetse n’abandi bashoramari bakorera mu Rwanda baje kumurika ibyo bakora.
Kuri gahunda biteganyijwe ko abantu batangira kwinjira ahari bubere Rwanda Day kuva ku isaha ya saa tanu kugera saa saba n’igice (Ku isaha y’i San Francisco iri imbere ho amasaha icyenda ku y’i Kigali) bakareba ibirimo kumurikwa, hanyuma ku isaha ya saa munani akaba aribwo Rwanda Day y’uyu mwaka ifungurwa ku mugaragaro. Nyuma yaho harakurikiraho ibiganiro byibanda ku muco aho bagaragaza uruhare rw’ubuco mu iterambere no kubaka igihugu.
Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo araha ikaze abitariye Rwanda Day, hakurikireho imbyino n’ibitaramo by’abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Majyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za America.
Andrew Mwenda n’umuvugabutumwa Rick Warren ni bamwe mu bari butange ibiganiro ku bitabiriye Rwanda Day, hanyuma Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mukantabana Mathilde ageze ijambo ku bitabiriye Rwanda Day, nyuma yaho habe ijambo nyamukuru rya Perezida Kagame. Ibirori birasozwa n’igitaramo cy’abahanzi batandukanye barimo Meddy,Teta, King James, Muyango, Masamba na Mariya Yohani.
– Mu masaha y’igitondo, igikorwa cyabimburiye ibindi hano i San Francisco, ni imurika ry’ibikorerwa mu Rwanda. Mu bamuritse ibyo bakora harimo Sina Gerard usanzwe ufite Entreprise Urwibutso, Uruganda rwa Kinazi rutunganya imyumbati, Urubuga Irembo rutangirwaho serivisi za leta hifashishijwe ikoranabuhanga n’abandi banyuranye.




























I San Francisco ni ubudasa...





















Mazimpaka Jean Pierre - San Francisco na Girinema Philbert - Kigali
Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre na Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO