00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Leta ya Habyarimana yakoresheje abayobozi b’ibigo n’inganda mu kwihutisha Jenoside mu Majyepfo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 22 May 2026 saa 11:45
Yasuwe :

Bamwe mu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi babeshya ko itateguwe, nyamara amateka agaragaza neza uburyo yagiye itegurwa mu buryo bwose, icengezamatwara y’urwango rigakorwa hagamijwe kugira ngo hatazagira na hamwe hasigara Umututsi n’umwe.

Mu bihe bitandukanye Leta ya Habyarimana yakoze ibikorwa byinshi bigamije gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi, aho abayobozi b’Interahamwe bifashishije abayobozi b’ibigo bya Leta, inganda n’abikorera kugira ngo bazashyigikire ubwicanyi.

Abo bayobozi bakoze akazi ko gukangurira abakozi babo kwitabira Jenoside, gutanga imodoka zo gutwara Interahamwe, gutanga inkunga y’ibikoresho ndetse no gutanga amakuru y’aho Abatutsi bihishe.

Mu yahoze ari Butare na Gikongoro, hari abayobozi b’ibigo n’inganda bagiye bashyirwa imbere mu nama zitegura ubwicanyi, abanze kubyitabira bafagatwa nk’abanzi b’ubutegetsi.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, yavuze ko abayobozi b’abahezanguni bakwirakwijwe mu nganda n’imishinga y’amajyambere yari ikomeye icyo gihe muri Gikongoro (ubu ni Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe) guhera mu 1990, 1992 kuzamura, kugira ngo bazihutishe Jenoside.

Ati “Uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, rwahawe Kamodoka Dénis, urwa Mata rushingwa Ndabarinze Juvénal, urwa Nshili rushingwa Niyibizi Stanslas, abo bose bakaba bari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwanga Abatutsi, ndetse banayishyize mu bikorwa. Aba bose bari baturutse mu Ruhengeri na Gisenyi, kandi bakigera muri Gikongoro bahise bahabwa kuyobora MRND na CDR aho bari boherejwe.”

Mu yindi mishinga yari ikomeye muri Gikongoro yavuzwe na Sindikubwabo, harimo umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi muri Gikongoro (PDAG), wahawe Ndereyehe Charles wo mu Ruhengeri, Umushinga w’Isunzu rya Zayire-Nili, uhabwa Hategeka Gallican wo ku Gisenyi waje gusimburwa na Mutabaruka Célestin wo mu Ruhengeri wari interahamwe ikomeye.

Mu bindi bigo byari bikomeye yagaragaje, ni icy’Amashanyarazi (Electrogaz) cyahawe Ayurugari Justin, SOS Gikongoro yahawe Nyombayire Vénuste waje aturutse mu Bugesera aho ngo yari amaze kwicayo Abatutsi.

Yagize ati “Impamvu mbigarutseho, aba bamaze kugera hano (muri Gikongoro), bagiye bazana interahamwe zibafasha kugera ku mugambi, ndetse yewe hari n’abagiye bagira umwihariko nk’aho Kamodoka Denis yari yarashyizeho umutwe we w’interahamwe zakoze Jenoside ku Kitabi n’ahandi. Tubyemeranye, Jenoside yarateguwe kandi ntiyateguwe igihe gitoya.”

“Tujye twibaza imbaraga zashyizwe mu gutegura Jenoside, iyo zishyirwa mu bindi bikorwa by’amajyambere, aho u Rwanda ruba rugeze, byari kuba ari byiza cyane!’’

Musabyimana Eugénie, umwe mu barokotse Jenoside wakoreraga mu ruganda rwa Kitabi, kuva mu 1985 kugeza mu 1994, mu bunyamabanga bw’uruganda mu biro bya Kamodoka Denis, uvugwa mu boherejwe gucengeza urwango mu Majyepfo, yavuze ko na we ari umuhamya w’iyi politiki yo gukwirakwiza abategetsi buzuye urwango mu nzego z’ubuzima bw’igihugu ngo bazihutishe Jenoside.

Ati “Kamodoka ntabwo yakundaga Abatutsi. Akigera ku Kitabi ibintu byahise bihinduka, yahoraga arangwa n’amacakubiri. Yajyaga yicara muri kantine amaze gusoma agacupa, akavuga ko aho gutegekwa n’umututsi, yakwemera agasubira iwabo muri komini Mutura, guhinga urukoti.”

Yakomeje avuga ko Kamodoka atajyaga agira Umututsi azamura mu ntera, kuko amadosiye yabo yahoraga ayasubiza inyuma, ndetse mu myaka ishyira Jenoside, uyu Kamodoka yari yarazanye abasirikare, avuga ko ari abaje kurinda uruganda, maze batangira kujya bagenzura buri Mututsi ukora mu ruganda, aho ari hose bakamugendaho, ndetse yari afite lisiti y’abagomba kwicwa.

Musabyimana yavuze ko kugira ngo Kamodoka amenye ko umugambi we wa Jenoside wagezweho, muri Jenoside yashyizeho igihembo cya sheki y’ibihumbi 100 Frw, ku muntu uzamwereka ibihamya ko abari abakozi be b’Abatutsi bose bapfuye, ibyo ashimangira ko byose byari bibumbye urwango yari yaratojwe.

Uretse ku Gikongoro, ibintu nkibi byarabaye no muri Butare, nko mu ruganda rw’ibibiriti rwa SORWAR, ISAR n’ahandi.

Musabyimana Eugénie, wari umunyamabanga mu biro bya Kamodoka ku Kitabi, yavuze ko yaje afitiye urwango rwinshi Abatutsi, aho yavugaga ko aho gukoreshwa nabo, yaheba akajya guhinga
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, yerekanye uko abayobozi b’abahezanguni bakwirakwijwe mu nganda n’imishinga y’amajyambere mu Majyepfo bakongeje Jenoside cyane
Ayurugari Justin n'abandi bari baroherejwe muri Gikongoro, bagaragara ku rutonde rw'ababaye ruharwa mu bwicanyi i Murambi n'ahandi muri Gikongoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages