00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko kwigisha imyuga muri gereza byahinduye imibereho y’abagororwa

Yanditswe na Baryaherezahe Léonce
Kuya 15 October 2019 saa 08:52
Yasuwe :

Akenshi usanga abantu bamwe bafata gereza nk’igihome cyangwa ahantu habi cyane, winjira ukabifata nk’aho isi ikurangiriyeho, bamwe ndetse imiryango y’abo hari ubwo isa n’ibibagiwe.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), mu nshingano rwahawe rumaze gushyirwaho harimo kugorora,Ubutabera, umusaruro n’ubumenyi.

Ibyo bituma hejuru yo kugororwa, uwahamijwe ibyaha yigishwa n’ubumenyi buzamufasha mu gihe azaba asohotse muri gereza kugira ngo atazasubira mu byatumye yisanga mu byaha.

Benshi muri gereza bigishwa imyuga itandukanye nk’igaragara hanze mu buzima busanzwe. Muri gereza haba abubatsi, abanyabugeni, abanyabukorikori, n’indi myuga itandukanye.

Hejuru yo kuba umugororwa, kwigishwa cyangwa gukora imyuga bituma ava mu bwigunge, binamugirira inyungu kuko iyo habonetse ibiraka cyangwa hari igikoresho yakoze kikagurishwa, abonamo 10 % by’inyungu, indi igashyirwa mu byunganira ingengo y’imari igenerwa za gereza.

Ngerageze Jean Bosco ufungiye muri gereza ya Nsinda, avuga ko akigera muri gereza yumvaga ubuzima bwe burangiye. Yagezemo atangira kwiga ubwubatsi kuri ubu ni umwe mu bubakisha ibikorwa bitandukanye bya gereza ndetse n’aho gereza yabonye ibiraka.

Yagize ati “Nkigera muri gereza nabanje kwigunga numva ko ubuzima bwanjye burangiye ariko nyuma bangira inama hamwe no gusenga Imana biramfasha,njya kwiga imyuga ndangije mba umwarimu, kugeza ubu ngeze ku rwego rwo kubakisha.”

Ngerageze yongeyeho ko kwiga iyi myuga byamukuye mu bwigunge, bikamubera umugisha kuko ngo nanagera mu muryango bizamugirira umumaro, akibeshaho.

Mukandekezi Vestine ufungiye muri gereza y’abagore ya Ngoma, yiga umwuga w’ubudozi.

Uyu mugore wafunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge, yavuze ko yatangiye kwiga umwuga kugira ngo nasohoka muri gereza azihangire murimo aho gusubira mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Muby’ukuri naje gufungwa nzira gucuruza ibiyobyabwenge. Impamvu nahisemo kwiga imyuga ni ukugira ngo nintaha ntazakomeza gucuruza ibyo biyobyabwenge.”

Umuyobozi ukuriye ishami ryo kugorora n’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa, CP Jean Bosco Kabanda, yabwiye IGIHE ko mu mwaka wa 2011 aribwo hatangiye gahunda yo kwigisha imyuga muri za gereza, bikaba byaragize inyungu haba ku gihugu n’abagororwa.

Yagize ati “ Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga muri gahunda yo kugorora,aho umuntu uje kurangiriza ibihano yakatiwe n’inkiko muri gereza yigishwa imyuga akanahabwa impamyabumenyi ku bufatanye n’ibigo by’ubumenyingiro nyuma yo gukorerwa isuzuma, ibi bikazamufasha mu gihe azaba afunguwe .

CP Kabanda yavuze ko iyi myuga ifitiye inyungu nyinshi umuryango Nyarwanda,anavuga ko hari gukorwa ubuvugizi ngo hongerwe ingego y’imari igenerwa ibikorwa byo kugorora kuko ngo niyiyongera, n’umubare w’abigishwa uziyongera, bityo n’umubare w’abataha bafite ubwo bumenyi wiyongere.

Uyu mwaka Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) ruri kwigisha imyuga abagororwa basaga 5700,mu gihe ubariyemo n’abandi biga amasomo atandukanye basaga ibihumbi 12.

Ngerageze Jean Bosco yavuze ko kwiga imyuga byamukuye mu bwigunge, bikamubera umugisha kuko ngo nanagera mu muryango bizamugirira umumaro, akibeshaho
Bamwe mu bagore bafungiwe muri gereza ya Ngoma bigishwa kudoda
Mukandekezi Vestine ufungiye muri gereza y’abagore ya Ngoma, yiga umwuga w’ubudozi ngo atazafungurwa agasubira mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge
Muri gereza ya Ngoma abagore bigishwa imyuga itandukanye
Umuyobozi ukuriye ishami ryo kugorora n’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa, CP Jean Bosco Kabanda yavuze ko kwigisha imyuga byagize inyungu haba ku gihugu n’abagororwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages