00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Kankwanzi yahaye agaciro igifenesi muri Kirehe agikoramo inzoga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 October 2019 saa 09:12
Yasuwe :

Kankwanzi Anastasie ni umugore w’abana batanu ufite imyaka 59 y’amavuko, atuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara. Amaze imyaka umunani yenga urwagwa rukoze mu bifenesi benshi bafataga nk’igihingwa kidafite umumaro muri aka gace.

Mu Mirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Kirehe na Ngoma nka Gahara, Rukumberi, Sake, Zaza,Mutenderi,Gatore, Musaza n’indi biragoye kubona umuturage ufite isambu itarimo nibura igiti kimwe cy’igifenesi.

Ni urubuto ruhera cyane gusa bakagongwa no kubona isoko ryabyo, hari n’abatwika ibiti byabo mo amakara.

Aha rero niho Kankwazi yaboneye ko uru rubuto rushobora kuzacika mu myaka iri imbere yiyemeza kuruha agaciro arwengamo urwagwa, akaruranguza mu duce turimo Rwamagana, Nyagatare, Kigali n’ahandi.

Uru rwagwa aho aruranguza barugurisha amafaranga 500 ariko ngo ntarashobora guhaza isoko afite bitewe nuko ari rinini cyane kandi amikoro ye akaba ari make.

Kankwanzi avuga ko kimwe mu byatumye yenga inzoga y’igifenesi harimo kugihesha agaciro kuko mu isoko bari batangiye kujya bakigurisha make.

Yagize ati “ Ibifenesi ni urubuto rwabaga inaha rugura make cyane, rwakundaga gucuruzwa n’abagore n’abana ukabona umuntu azanye igifenesi gifite nk’ibiro icumi bakamuha amafaranga 100, ngeze aho ndavuga nti ibi bintu ko biryoha uwabibyazamo ikintu, nuko ndagenda ntangira kujya mbigura nkabitaramo inzoga.”

Akomeza avuga ko uko yabahaga amafaranga menshi abagore n’abana bakundaga kubizana mu isoko batangiye kujya batahana amafaranga ari hagati ya 800 ni 1000 bagatahana akanyamuneza no kumva ko bifite agaciro.

Abari batangiye kujya babitwikamo amakara barabiretse ahubwo batangira kumva ko uru rubuto rwatanga umusaruro.

Inzoga y’igifenesi Kankwanzi avuga ko ayitara mu gihe cy’ukwezi kose. Ati “Igifenesi urakigura ukagicagagura. Kigira imisoso myiza cyane kandi kigira n’umutobe ufite imbaraga cyane uruta n’uw’ibitoki, ubundi ukagishyira mu mazi ugateka ukaza kubikamura n’imashini tukagitara mu gihe cy’ukwezi kose tukabona kujya kuyicuruza.”

Kankwanzi akomeza avuga ko inzoga y’igifenesi ikunzwe cyane n’abantu benshi bitewe nuko iba ari umuhama.

Ati “ Ku isoko agacupa ka santiritiro 33 tukagurisha 500 Frw ariko irakunzwe cyane kuburyo ntahaza isoko ry’abantu baba bayikeneye. Rwamagana, Kimironko, Nyagatare, Ngoma n’ahandi henshi tuhafite abakiriya benshi baba bayikeneye, mfite n’uwansabye amakesi 700 mu cyumweru ariko kubera ubushobozi ntabwo birakunda ko nyamuha.”

Kankwanzi avuga ko iyo ari bwenge inzoga y’igifenesi agura ikamyo yuzuye ibifenesi akabikuramo litiro 4000. Mu kwezi akoresha toni 12 z’ibifenesi kuko yenga rimwe mu cyumweru.

Ku kijyanye n’aho abikura yemeza ko atarigera abibura kuko abaturage bose babihinga kandi baba babikeneyemo inyungu.

Ati “ Aho dutangiriye kubiha agaciro tukabiha igiciro cyiza nta bantu bakibitema ngo babikoremo amakara, kuko ubu igifenesi cyabaye imari kirihirira umwana ishuri, kigatangira urugo mitiweri.”

Kankwanzi arasaba abahinzi gukomeza kubihinga bakabiteza imbere ngo kuko yiteguye kubagurira umusaruro.

Ati “ Ubu nateye ibiti 300 by’ibifenesi ariko ndasaba n’abahinzi gukomeza kubitera bakabikorera neza nanjye niteguye kubigura kandi nkabigura ku giciro cyiza.”

Abaturage bahaye agaciro igifenesi kubera Kankwanzi

Cyomukama Christine utuye mu Murenge wa Gahara mu Kagari ka Nyakagezi mu Mudugudu wa Susuruka avuga ko mbere ibifenesi babifataga nk’urubuto ruraho gusa rudashobora kubabyarira inyungu ariko ngo kuri ubu basigaye barufata nk’urwatunga urugo.

Yagize ati “ Mfite ibiti bike ariko iyo byeze neza n’ibihumbi 50 nabibonaho, mbere twabigurishaga amafaranga make ariko aho haziye uruganda basigaye babigura neza kuburyo utaha wishimye.”

Mukankuzimana Delphine we yagize ati “ Njye nari narabihariye abana nibo bajyaga kubigurisha nabwo rimwe na rimwe ntibabone abaguzi none ubu iyo byeze neza ntabwo naburamo ibihumbi 20 akaba yavamo mitiweri cyangwa imbuto zo guhinga.”

Inzoga y’igifenesi igurishwa amafaranga 500, abahanga bakavuga ko uretse no kuba igifenesi kigira umutobe mwiza ukirya aba anivura indwara zimwe na zimwe dore ko kigira isukari y’umwimerere.

Kankwazi avuga ko amaze imyaka umunani yenga urwagwa rukoze mu gifenesi
Aho batekera ibifenesi mbere yo gutangira kubikoramo inzoga
Icupa rimwe ry'inzoga y'igifenesi rigura 500 Frw
Mu rutariro umutobe bawutara ukwezi kose
Biragoye kubona urugo rutabarizwamo igiti cy'ibifenesi mu mirenge ya Gahara, Sake, Zaza n'ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages