00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko internet yafasha ubucuruzi bwawe kwaguka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2026 saa 12:23
Yasuwe :

Mu isi y’ikoranabuhanga turimo, internet yabaye igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwa buri munsi, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi. Muri iki gihe, abakiliya benshi babanza gushakira amakuru, serivisi cyangwa ibicuruzwa kuri murandasi mbere yo gufata icyemezo cyo kugura.

Ku bucuruzi ubwo ari bwo bwose, kugaragara kuri internet ni ingenzi cyane. Iyo abakiliya batabonye ubucuruzi bwawe kuri internet, bishobora gutuma batakaza ikizere bakakigirira abandi bacuruzi bahari kandi baboneka byoroshye.

Iyo ubucuruzi bwawe bugaragara kuri internet, byongera icyizere kandi bikorohereza abakiliya kukugeraho igihe icyo ari cyo cyose. Nubwo imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi, ntizihagije kugira ngo ubucuruzi bwawe bwaguke neza kuri murandasi.

Gutunga urubuga rwawe rwa internet (website) bifasha abakiliya kubona amakuru ku bicuruzwa byawe, serivisi utanga ndetse n’aho uherereye igihe icyo ari cyo cyose. Intambwe ya mbere ni ukwandikisha indangarubuga (domain name) yihariye y’ubucuruzi bwawe ku rubuga rwa Irembo [www.new.irembo.gov.rw].

Ku bucuruzi bukorera mu Rwanda, gukoresha indangarubuga ya .RW bifasha kubaka isano ikomeye n’isoko ryo mu gihugu ndetse bikagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomeza kwiyongera, ni na ko abakiliya barushaho gushaka gukorana n’ibirango byizewe kandi bifite aho bihuriye n’u Rwanda kuri internet.

Indangarubuga ya .RW igaragaza ko ubucuruzi bwawe bufite imizi mu Rwanda. Iyo abantu babonye urubuga rufite indangarubuga ya .RW, bahita bumva ko ari urubuga rwizewe kandi rufite aho ruhuriye n’aho batuye, bityo bikongera icyizere.

Icyizere ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane kuri internet. Abantu baba bakeneye kumenya uwo bagiye gukorana na we mbere yo kugura, gutanga amakuru yabo cyangwa gukorana n’ikirango runaka.

Kugira umwirondoro wa ‘digitale’ uhuye n’igihugu cyawe bifasha ubucuruzi kugaragara nk’ubwegereye abakiliya, bwizewe kandi bukora kinyamwuga.

Ukoresheje indangarubuga ya .RW, ubucuruzi bwawe bushobora:

  • Gushimangira umwirondoro wabwo ku rwego rw’igihugu,
  • Kongera icyizere cy’abakiliya,
  • Kurinda izina ryabwo kuri murandasi,
  • Gutandukana n’andi masosiyete ku isoko.

Uko u Rwanda rukomeza gutera imbere mu rugendo rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ubucuruzi bwo mu gihugu bufite amahirwe akomeye yo kurushaho kugaragara kuri internet no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Buri rubuga rw’ubucuruzi, buri ‘platform’ yo mu gihugu ndetse na serivisi za ‘digitale’ bigira uruhare mu kongerera imbaraga ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Guhitamo indangarubuga ya .RW si uguhitamo gusa aderesi yo kuri internet, ahubwo ni no kuba umwe mu bagize uruhare mu kubaka ejo hazaza h’ikoranabuhanga ry’u Rwanda.

Kumenyekanisha ubucuruzi bwawe wifashishijwe internet biri mu bituma abakiliya bawe bakugirira icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages