Ubu ni ubuhamya bw’umuhinzi wo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Murama, Mukankwiro Clementine wahinduriwe ubuzima no gukorana n’Ikigo cy’Ubuhahirane gikorera muri Afurika y’Iburasirazuba gihuza abahinzi n’abaguzi EAX (East Africa Exchange).
Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2014 gitangirira ku bakora ubuhinzi butandukanye bw’ibinyampeke ariko cyane cyane ubuhinzi bw’ibigori nibwo bwibandwaho.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukankwiro yagaragaje ko ubuhinzi bwahinduye isura nyuma yo gutangira gukorana na EAX ikabagurira umusaruro wabo washoboraga kubapfira ubusa.
Yagize ati “Gukorana nayo (EAX) yatwongereye amafaranga bituma dutera imbere, ubu nta kibazo dufite ku buryo ubu ntatinya kujya kuri banki bakanguriza amafaranga kandi ndi umugore.”
Ibi si ibya Mukankwiro gusa kuko abihuriyeho n’abandi bahinzi bari kumwe muri koperative aho bagaragaza ko gukorana na EAX byahinduye imiterere y’ubuhinzi, abasha kwiyishyurira mituweli, kwigurira amatungo magufi no guhindura intekerezo bari babufiteho ndetse n’ibindi.
Umuhinzi Baziruwunguka Jean Pierre yavuze mbere umuhinzi yafatwaga nk’umuntu uciriritse ariko kuri ubu atari ko bimeze kuko kuri ubu babasha kwiteza imbere babikomoye mu buhinzi.
Yagaragaje ko mbere bari bahangayikishijwe bikomeye no kubona aho bagurisha umusaruro wabo ariko kuri ubu umusaruro wera bazi neza isoko ryawo ku buryo bufatika kandi nibura hiyongeraho 10% ku giciro gisanzwe ku isoko.
Ati “Iyo uhinga ufite isoko ushobora no kuba wakaka n’inguzanyo kuko uba uziko ufite aho uzagurisha ariko hagati ya 2012 na 2013 nta soko twari dufite. Iyo twezaga ibigori twajyaga Nyabugogo cyangwa n’ahandi ku mashini ariko ukabona igiciro ntacyo. EAX yo tujya guhinga twamaze kugirana amasezerano kandi ayo masezerano dushobora kuyajyana no muri banki bakaduha amafaranga tugahinga twasarura tukagurisha tukishyura banki.”
EAX ikorana ite n’abahinzi?
Ubusanzwe EAX, ni ikigo gikorera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba gifasha abafite ibicuruzwa bitandukanye kikagira icyicaro gikuru mu Rwanda.
EAX iha abitabiriye isoko ry’ibicuruzwa, nk’abakora ubuhinzi n’abacuruza ibikomoka ku buhinzi amahirwe meza yo gucuruza ibicuruzwa byabo mu karere no ku masoko mpuzamahanga.
Ni ikigo cyashyizweho kugira ngo kibe inzira yo guhuza abahinzi-borozi bato ku masoko yagutse, gitange ibiciro byapiganwa ku bicuruzwa, kandi biborohereze amahirwe yo kubona inguzanyo z’ibigo by’imari mu buryo bworoshye.
Umuyobozi wa Koperative COREMU (Koperative Reba imbere Munyamurama) ihinga ibigori, ibishyimbo na kawa, Majyambere Viateur, yavuze ko kuri ubu igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 350 bavuye kuri 90 bayitangije muri 2011 kandi bahinga kuri hegitare zisaga 400.
Yavuze ko ibyo bakesha EAX ari byinshi kuko babaha amahugurwa abafasha mu guteza imbere ubuhinzi bwabo ndetse n’inama zuko bafata neza umusaruro ukabasha kubabyarira inyungu ndetse no kwiteza imbere mu buryo bufatika.
Iki kigo gihuza abafite ibicuruzwa birimo ibigori, ibishyimbo, soya, amasaka umuceri, ingano n’ibindi. EAX irateganya kandi gutangira gucuruza icyayi n’ikawa by’u Rwanda, dore ko bifite isoko ryagutse mu mahanga. Mu gihe cya vuba, EAX irateganya no kwinjira mu bucuruzi bw’ ibindi bicuruzwa bidashingiye ku buhinzi gusa.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri EAX, Kayitakire Clement, yabwiye IGIHE ko bahisemo gutangirira ku buhinzi bitewe n’uko ariho ubukungu bw’u Rwanda bushingiye.
Ati “Bitewe n’Igihugu cyacu, imiterere yacyo n’imibereho yacyo ikihutirwaga cyane twagombaga guhera ku buhinzi, tugatangira mu buryo bwo gutunganya umusaruro neza ku buryo wishimirwa n’uwuguze, ibyo bigatuma isoko rikomeza kuba ryiza. Iyo ushaka umusaruro mwiza w’abahinzi urabaherekeza muri urwo rugendo rw’ubuhinzi.”
Yavuze ko batanga amahugurwa ku bahinzi no kubakurikirana kugera babonye umusaruro. Iyo umusaruro ubonetse ugurwa na EAX ibyaguzwe bigashyirwa mu byiciro nyuma yo gupima ubuziranenge bwabyo no kubigeza ku isoko.
Abahinzi bakorana na EAX bashobora gusaba guhunikirwa imyaka mu gihe bategereje ko ibiciro byiyongera bikaba byiza bakabona kuwugurisha aho bagirana amasezerano ashobora no kwifashishwa mu gusaba inguzanyo mu bigo by’imari kuko bahabwa icyemezo cy’uko EAX ibahunikiye ‘Electronic Warehouse Receipt’ ariyo nyemezabubiko y’ikoranabuhanga.
Kugira ngo umusaruro wemerwe mu buhunikiro ya EAX ubanza gusuzumwa ubuziranenge no gushyirwa mu byiciro hagamijwe kwirinda uburozi bwa Aflatoxin kuko banabibika bakurikije icyiciro cyabyo.
Uhereye ku cyiciro cya mbere kiranga umusaruro mwiza kugera ku cya kane ni nako bigenda birushanya igiciro kiza kuko ibyo mu cyiciro cya kane biba bigenewe gusa gukorwamo ibyo kurya by’amatungo.
Umuyobozi Mukuru wa EAX, Rugema Joshua, yavuze ko intego yayo ari ngari mu rwego rwo guteza imbere abanyarwanda binyuze mu guhuza abagurisha n’abaguzi no guteza imbere ubuhinzi.
Yavuze ko intego ya mbere kwari uguhuza abahinzi n’abaguzi cyane ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wakundaga kubura abaguzi bitewe n’uburyo uba wafashwe nabi ukaba wakangirika.
Ati “Ikindi kintu gikomeye twashakaga gukora ni uguhuza abahinzi n’abaguzi. Guhuza umuguzi n’utunganya umusaruro duhereye ku buhinzi. Kubera ko kugeza ubu ufite umusaruro, ufite abaguzi, umusaruro ubitse neza kandi wujuje ubuziranenge bivuze ko uba ushobora no kubona isoko ryiza.”
Rugema yavuze ko intego za EAX kuri ubu ari ugukomeza gushyigikira Abanyarwanda by’umwihariko abahinzi mu kubona amakuru arebana n’ibiciro ku isoko, kugeza umusaruro ku isoko riboneye no gufasha abahinzi kugera ku mari cyane ko bakenera amafaranga mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Kugeza ubu abakiriya b’Imena ba EAX barimo inganda nini zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi nka MINIMEX, uruganda rwa Africa Improved Foods n’izindi zitandukanye.
Amafoto: Mugwiza Olivier



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!