Bibiliya ikomeza ivuga ko Gaburiyeli yahageze akabwira Maliya ati “Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe.” Undi ngo yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamukanyo ivuga.
Malayika yamubwiriye ko agiye gusama inda, akazabyara umwana w’umuhungu uzaba umucunguzi w’Isi. Aho ibyo byabereye ni mu Majyaruguru ya Israel mu Mujyi wa Nazareti, mu rugendo rw’amasaha agera kuri atatu uturutse i Yeruzalemu mu Murwa Mukuru wa Israel.
Ni umujyi muto, uri mu misozi. Nturangwamo isuku nyinshi nk’ibindi bice byo muri Israel, inzu zaho ntizishamaje cyane. Umubare munini w’abaturage bo muri uyu Mujyi ni Abayisilamu. Ni nawo mujyi mugari utuyemo Abarabu muri Israel.
Nubwo bimeze bityo, Abakirisitu n’Abayisilamu babana mu mahoro nta ntugunda bagirana, kandi buri ruhande rwubaha amateka y’abandi.
Iyo uhagaze, kimwe mu bintu ubona, ni insengero hirya no hino ziganjemo izabemera Kristu nk’Umwami n’Umukiza. Uzahabona iz’Aba Methodiste, insengero nini z’Aba-Baptiste, Aba-Orthodoxe n’abandi.
Kuri uyu musozi, Gaburiyeli yatangiyeho ubwo butumwa, hari Kiliziya y’amabonekerwa. Ni kiliziya yubatswe mu 1956 n’umuhanga witwa Giovanni Muzio
agamije gushyiraho urusengero rufasha abantu baturutse ku Isi yose kubona ibijyanye n’ubutumwa Bikira Mariya yahawe.
Iyi Kiliziya y’amabonerwa ya Bikira Mariya, ni kimwe mu bikorwa bikurura ba mukerarugendo b’impande basura Israel by’umwihariko Nazareti.
Ukihagera, usanganirwa n’amashusho agaragaza Bikira Mariya yakorewe mu bihugu bitandukanye by’Isi bijyanye n’uko bamwemera. Ibihugu yaba ibyo muri Afurika, mu Burayi no muri Amerika y’Epfo byemera Bikira Mariya, byagiye bimushushanya mu buryo bunyuranye, bikohereza amafoto ye, agashyirwa muri iyi kiliziya.
Uhasanga abantu baturutse impande n’impande bagiye gusura iyi ngoro, gusa umubare munini abari ab’igitsina gore.
Uyu munsi kimwe n’ibindi bice bya Israel, ntabwo hakiri gusurwa cyane kubera intambara yugarije iki gihugu yatewe n’umutwe wa Hamas.
Zalina uyobora ba mukerarugendo biganjemo abo muri Amerika y’Epfo yabwiye IGIHE ati “ Ubusanzwe, nzana abantu baturutse muri Brésil, biba binejeje kubona buri mwaka, abantu bavuga indimi zitandukanye, bo mu mico itandukanye, ariko ubu, nta bantu benshi bakiza. Birababaje kubona aha hantu hameze gutya.”
“Impamvu ni uko abantu batinya kuza muri Israel, kuza mu Burasirazuba bwo hagati, kandi kuko sosiyete z’indege nyinshi zasubitse ingendo muri iki gihe. Nubwo abantu bashaka kuza, ntabwo babona uko baza.”
Iyi kiliziya igabanyije mu bice bibiri, harimo igice kimwe kigaragaza amateka y’aho Bikira Mariya yaherewe ubutumwa. Uyinjiyemo werekwa aho Bikira Mariya yari yicaye icyo gihe, ukerekwa n’inkingi bivugwa ko ariyo Malayika Gabuliyeli yari ahagazeho aya Yezu ubwo butumwa.
Mu gihe ahandi hubatswe neza, icyo gice cyo kiracyagaragaza ibisigisigi byo ha mbere.
Igice cyo hejuru cyayo, kigizwe n’ahantu hasomerwa Misa. Ni naho ubasha kubonamo ibishushanyo bijyanye n’ubuzima bw’ubuto bwa Yezu. Kuva yasamwa, akavuka, agahungishirizwa mu Misiri n’ibindi.
Hari Alitari ihoraho abantu bagiye gusenga, baba bashima Imana ku bw’ubuzima yabahaye, baniyambaza Bikira Mariya. N’ikimenyimenyi, ni uko abenshi mu baba bari aho, ni abari n’abategarugori bashaka kumenya amateka y’uyu mukobwa wasamye ari isugi. Ubona benshi bitwaje amashapule, bagenda mu nzira bayavuga.
Ni nako bimeze mu nkengero z’aka gace. Mu bintu bihacururizwa, harimo cyane ibigaruka kuri Bikira Mariya, ni ukuvuga amashusho ye, amashapule n’indi mitako ikunze kugaragara muri Kiliziya.
Buri munsi, abatuye muri aka gace, bateranira muri iyi kiliziya bagiye kwiyambaza Imana. Haba misa za buri gitondo mu Gitaliyani no mu Cyarabu.
Kuva i Nazareti kugera muri Lebanon harimo urugendo rw’isaha imwe. Ku mupaka wa Israel na Lebanon, mu minsi ishize, Umutwe wa Hezzbollah wahagabye ibitero bikomeye, byangiza ibikorwa remezo n’abaturage bakwira imishwaro hirya no hino.
Abatuye i Nazareti basobanura ko muri ibyo bihe byari bimeze.
Zalina ati “Mu gihe cy’intambara na Hezbollah, impuruza zumvikanaga hirya no hino mu gihugu na hano i Nazareti. Hezbollah ntirwanya Abayahudi bonyine, irwanya buri wese, batera ibisasu i Nazareti, agace gatuwe n’Abakirisitu hamwe n’Abayisilamu, batera ibisasu i Yeruzalemu, ni umujyi mutagatifu kuri bose, babitera hose mu gihugu, na hano hari impuruza […] ubu hari agahenge, ibintu byasubiye mu buryo ubuzima burakomeza nk’ibisanzwe.”
Amafoto na Video: Philbert Girinema
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!