Ubu bwa mbere mu myaka myinshi, abaturage b’i Goma bararyama bagasinzira, bakagenda nijoro, nta nkomyi.
Anastasie, ni umubyeyi umaze imyaka irenga ine i Goma, aherutse kubwira IGIHE ko atari azi ko M23 ari abantu beza, bakorera Imana, cyane ko mu myaka amaze mu nkambi i Goma aribwo bwa mbere yabashije kurara adashikakugirika. Ni aho yahereye agaruka kuri rya jambo twatangiriyeho rya Nzambe.
Ubusanzwe “Nzambe” ni ijambo ry’Ilingala risobanura Imana. Ryakunze gukoreshwa mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi bo muri RDC ndetse ryageze aho rinifashishwa mu gihe hari ushaka kuvuga abaturage bo muri iki gihugu, akabita ‘Wananzambe’ cyangwa ‘Bananzambe’.
Mu mpera z’icyumweru gishize IGIHE yatembereye Umujyi wa Goma mu bice bitandukanye. Kuva ku mupaka w’u Rwanda na RDC wa La Corniche, kugera mu Bilele, Gouvernorat, Quartiers les volcans n’ahandi, hari umwuka udasanzwe.
Abaturage basubukuye ibikorwa byabo nk’ibisanzwe nubwo ibisigisigi by’intambara bikihagaragara. Hamwe mu hantu habereye urugamba rukomeye, ni ku musozi wa Goma, uzwi nka Mont Goma.
Abaturiye muri ako gace bavuze ko ku wa Kabiri ariho abasirikare bari banze kuva ku izima bari bari, mu kigo cya gisirikare cya Katindo kiri mu Mujyi wa Goma rwagati. Muri Camp Katindo, ni ho ku munsi wa kabiri w’imirwano i Goma hari nk’ibirindiro bikuru by’abarwanyi ba Wazalendo n’Ingabo za FARDC.
Uwageraga ku marembo ya Camp Katindo mu mpera z’icyumweru, kimwe n’ahandi hose, yahasangaga ingabo za M23 arizo ziri kugenzura umutekano. Hafi aho, hari ibimenyetso by’uko habereye imirwano ikomeye, n’ikimenyimenyi hari imodoka ya gisirikare yari yikoreye ibikoresho birimo amasasu yahatwikiwe.
Stade de l’Unité imwe mu zikomeye ziri i Goma, nayo ni hamwe mu habereye imirwano, usibye kuba wabona nk’ahantu amasasu yaguye ku rukuta, nta kindi kintu na kimwe kigaragaza ko habereye intambara ikomeye.
Ukomeje mu bindi bice, mu nzira yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya Goma, uhabona abarwanyi ba M23. Ubwo twageraga mu Bilele, twahuye nabo, ku manywa y’ihangu batambuka mu isoko, abaturage bababonye bakabapepera.
Mu nzira tugana ku Kibuga cy’Indege cya Goma, twanyuze ku birindiro by’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwa Loni, yaba ahakorera Ingabo za Uruguay n’iza Sénégal. Zose zikomeje akazi kazo nk’ibisanzwe.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nibura abasirikare barenga 2100 ba RDC bahungiye mu maboko y’Ingabo za Loni, Monusco, ubwo imirwano yari ikajije umurego. Ntabwo haramenyekana ikigomba gukurikiraho kuri bo, niba bagomba kwishyikiriza umutwe wa M23 bakamanika amaboko nk’abatsinzwe cyangwa se niba bazinjira mu Rwanda bahunga nk’uko bagenzi babo babigenje.
Mu nzira tugana ku kibuga cy’indege, twahasanze abakozi ba Croix Rouge bagenzura neza niba nta hantu haba hari imirambo cyane ko muri ako gace habereye imirwano ikomeye ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta zari zihafite ibirindiro.
Ikibuga cy’Indege cya Goma muri iki gihe ntabwo kiri gukora, tuhagera twasanze abarwanyi ba M23 aribo bahagenzura. Abaturage bahanyuraga, baganiraga nabo babisanzuyeho nta kibazo.
Goma ni u mujyi uri ku buso bwa kilometero kare 75.72 [nibura ni hegitari 7 572 z’ubutaka], utuwe n’abaturage miliyoni ebyiri. Batuye mu buryo bucucitse. Ubukungu bwa Goma bwubakiye ku bucuruzi buciriritse, aho usanga ahenshi amaduka mato [boutique] atangira serivisi ku nkengero z’imihanda; uburobyi; ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Ibyo byose muri iki gihe byongeye gukora nk’ibisanzwe.
Abayobozi b’Umutwe wa M23 baherutse gutangaza ko nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Goma, urugamba rukomereje mu bindi bice kugeza i Kinshasa kugira ngo bakureho ubuyobozi bwa Tshisekedi bukomeje gutsikamira abaturage cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bakaba barabaye impunzi mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.








































































Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!