Kuri iyi nyubako ikoreramo ubuyobozi bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, hari hari kuzamurwa ibendera rya 54, nyuma y’amezi atatu n’igice u Rwanda rwinjijwe ku buryo budasubirwamo muri uyu muryango.
U Rwanda rwemerewe kwinjira muri Commonwealth tariki ya 29 Ugushyingo 2009 mu nama yabereye muri Trinidad and Tobago. U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri cyari cyinjiye muri uwo muryango kitarakolonijwe n’u Bwongereza, nyuma ya Mozambique.
Umuhango wo kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku cyicaro cya Commonwealth wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame; Patrick Augustus Mervyn Manning wari Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago ndetse na Kamalesh Sharma wari Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth.
Kuzamura ibendera ry’u Rwanda byabanjirijwe n’umuhamirizo ndetse n’umudiho by’Intore z’u Rwanda. “Rwanda Nziza’ ni yo yaririmbwe ubwo ibendera ry’u Rwanda ryazamurwaga ku cyicaro cya Commonwealth.
Perezida Paul Kagame yabwiye abari bitabiriye ko ari umunsi udasanzwe ku Rwanda n’Abanyarwanda, kwinjira mu muryango uhurije hamwe abaturage basaga miliyari ebyiri.
Yavuze ko icyifuzo ari uko Commonwealth iba umuryango w’amahirwe ku cyerekezo cy’iterambere abanyarwanda bihaye.
Ati “Turifuza kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari muri Commonwealth kugira ngo u Rwanda ruteze imbere ubukungu bwarwo kandi rugaragare ku isoko mpuzamahanga.”
Abanyamakuru bamubajije by’umwihariko icyo u Rwanda rwiteze, avuga ko “Kuba twinjiye muri Commonwealth ni ikintu gikomeye mu rugendo rwacu rw’iterambere. Twinjiye mu muryango udasanzwe kandi uhurije hamwe abantu batandukanye ariko bahuje indangagaciro n’icyerekezo […] Intego yacu ni uko igihugu cyacu kigera kuri aya mahirwe azahindura ubuzima bw’abaturage bacu biteze imbere igihugu.”
Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko mu kwinjira muri Commonwealth, u Rwanda rwiteguye guhura n’imbogamizi ariko ko ruzazinyuramo rwemye hamwe n’abandi banyamuryango.
Nyuma yo kuzamura ibendera ry’u Rwanda, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahuye n’umwamikazi Elizabeth II ari na we Muyobozi Mukuru wa Commonwealth, baraganira mu ngoro ye iherereye Buckingham.
Umwamikazi Elizabeth II ni umwe mu bashyigikiye cyane kwinjira k’u Rwanda muri Commonwealth, nkuko bishimangirwa n’ibaruwa yandikiye u Rwanda n’Abanyarwanda, kuwa 23 Ukuboza 2009.
Muri iyo baruwa yahaga u Rwanda ikaze, Umwamikazi yavuze ko u Rwanda rwateye imbere cyane nyuma y’ibyago rwagize bya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Icyakora yavuze ko u Rwanda rwageze kuri byinshi nyuma ya Jenoside, ko kandi kwinjira mu muryango wa Commonwealth ari kimwe mu bibyerekana .
Ati “U Rwanda na Commonwealth bizungukira muri iki gikorwa, kandi mpaye ikaze u Rwanda nk’umunyamuryango wa 54 wa Commonwealth.”
Kwinjira neza k’u Rwanda muri Commonwealth kwatangiye kugaragara tariki 28 Ukwakira 2011, ubwo i Perth muri Australia hateraniraga inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).
U Rwanda rwari rwitabiriye nk’umunyamuryango ndetse ni nayo nama ya mbere ikomeye y’uwo muryango rwari rwitabiriye.
Perezida Kagame yari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye. Uyu muhango kandi witabiriwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II.
Perezida Kagame yashimiye ibihugu ndetse n’abayobozi bashyigikiye ukwinjira kw’u Rwanda mu muryango wa Commonwealth.
Yavuze ko igihe cyose abantu bashyize hamwe, nta kabuza bagera ku ntsinzi.
Ati “Iyo dukorera hamwe, dutsindira hamwe. Ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu na politiki Isi yahuye nabyo kuva mu gihe gishize byagaragaje mu buryo ntakuka ko buri ruhande rufitiye urundi akamaro, kandi ko ubutwererane n’ubufatanye ari ngombwa”.
Muri iyo nama Perezida Kagame yahamagariye ibihugu bikize gufasha ibikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo hatezwe imbere ubucuruzu no guhanga udushya, kuko inkunga gusa zidahagije.
Ati “Ibyo aribyo byose, n’ubushake buhari uko bwaba bungana kose, ingano y’inkunga zitangwa ntizongera kugera ku kigero kiba cyateganyijwe, ugendeye ku bibazo by’ubukungu bigaragara mu bihugu by’ibiterankunga”.
Muri iyo nama kandi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) bateguye ikiganiro cyasobanuraga byinshi ku bukungu bw’u Rwanda no kurugaragaza nk’ahantu heza ho gushora imari.
U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu 2009 ariko rwari rumaze imyaka itandatu rubisaba, guhera mu 2003.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!