00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abakirisitu bo mu Mujyi wa Kigali binjiye muri Noheli (Amafoto)

Yanditswe na Muhizi Serge , Twarabanye Venuste
Kuya 24 December 2019 saa 11:56
Yasuwe :

Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.

Iri jambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 9:5 niryo ryari intero ku mugoroba wo ku wa Kabiri mu nsengero zitandukanye na Kiliziya ahateguwe ibitaramo n’izindi gahunda zitandukanye zerekeye guhimbaza umunsi abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yesu/Yezu.

Umugoroba wa tariki 24 Ukuboza 2019 wasize benshi batangiye kuganura ku byishimo bya Noheli.

Mu Mujyi wa Kigali wasangaga intero ari imwe mu ndirimbo n’ubundi buryo bwo kuramya, guhimbaza cyangwa gusingiza, aho baba bavuga ku gutegura imitima Nyagasani avukiramo.

Abantu b’ingeri zose nta we uba wasigaye kuko ubundi ari umunsi uhuza kandi ukubaka urukundo hagati y’abana n’ababyeyi. Ibyo bituma usanga bose mu majwi meza baririmba, bishimye kandi bafite akanyamuneza ka Noheli.

IGIHE yazengurutse muri zimwe mu nsengero ifata amafoto y’abitabiriye ibitaramo ku munsi ushyira uwo Umukiza w’Isi yavukiyeho.

Ni ibihe byihariye ku bataramiye muri ADEPR Remera, Paruwasi ya St Famille, Zion Temple CC Gatenga kwa Gitwaza no muri Evangelical Restoration Church i Masoro.

Muri ERC Masoro, habereye gitaramo cyiswe “Christmas Eve Shout of Joy”cyateguwe n’abaramyi batandukanye basengera muri ERC, cyabwirijwemo Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu.

Abaramyi barimo Serge Iyamuremye, Christian Irimbere, Tuyiringire Arsène [Tuyi], Milca na Gaelle bari bakereye kwinjiza abantu mu buryohe bwa Noheli.

Muri Kigali, hafi ya hose ntaho utasanga imitako igaragaza imyiteguro ya Noheli, yatangiye gushashagirana hagati mu Ukuboza. Amatara ya Noheli ndetse n’ibirugu, bishushanya uburyo uyu mucunguzi yavutse biri hose.

Umunsi wa Noheli urangwa n’ubusabane budasanzwe bw’ababyeyi n’abana. Ariyo mpamvu uyu mugoroba baba batangiye kubatembereza, kubaha umwanya mu nsengero no kubagenera impano zitandukanye.

Ibitaramo bitandukanye n’indirimbo ziririmbirwamo ku 25 Ukuboza na mbere ho gato usanga intero ari imwe “Yesu yatuvukiye”. Ni mu gihe na none abakirisitu benshi baba basabwa gutunganya imitima yabo ngo Yesu azabone aho avukira.

Mu muco wo gusabana w’Abanyarwanda usanga n’abatizera Noheli, uwo munsi ubabera umunsi mwiza wo guhana impano no gusura imiryango dore ko haba hatanzwe ikiruhuko.

Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “umunsi w’amavuko/isabukuru y’amavuko”. Mu Cyongereza Noheli yitwa “Christmas”.

Ibihumbi by’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kigali bitabiriye ibitaramo bibinjiza muri Noheli
Umushumba w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yabwirije abitabiriye igitaramo cyabereye mu Gatenga
Wari umwanya wo kuramya kuzuye...
Abakirisitu benshi bahimbaje igitaramo kibanziriza Noheli ari benshi
Pasiteri Emmanuel Gberekpee ari mu batanze ijambo rifungura mu gitaramo cyabereye muri Zion Temple
Kiliziya ya St Famille yabereyemo igitaramo kibanziriza Noheli, abakirisitu bazirikanaho ivuka rya Yezu
Muri Evangelical Restoration Church i Masoro habereye igitaramo gikomeye
Muri ADEPR Remera abana bahawe rugari ku munsi ubanziriza ivuka rya Yesu. Berekanye impano mu kuririmba n'imikino itandukanye
Hasomwe igitambo cya Misa muri Kiliziya zitandukanye
N'abanyamahanga na bo bahimbaje ibitaramo bibanziriza Noheli
Bateze amatwi ubutumwa buvuga ku ivuka rya Yesu
Ahantu hatandukanye hatatswe imitako yo kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages