00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uguha inkunga anagenzura ubuzima bwawe - Perezida Kagame

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 12 March 2025 saa 01:36
Yasuwe :

Perezida Kagame yatangaje ko inkunga igihugu gihabwa zikwiye kuba izigifasha kwiyubaka mu bushobozi kugira ngo mu bihe bizaza kizabashe kwibeshaho, kuko umuntu wese uguha ibigutunga anagenzura ubuzima bwawe agahora ashaka kugutegeka ibyo ukora n’aho werekeza.

Mu Myaka 31 ubwo Ingabo zari iza RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsiza zasanze mu isanduku y’igihugu nta n’urutoboye rubarizwamo kuko na Banki Nkuru y’u Rwanda ubutegetsi bwari bwarayisahuye.

Icyo gihe 90% by’ibikorwa byose byakorwaga n’inkunga z’amahanga ariko ubuyobozi bufite intego yo kwigobotora iyo mibereho.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfall, Perezida Kagame yasobanuye ko imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha ku munzi yifuzaga ko hahoraho inkambi z’impunzi haba mu Burasirazuba bwa Zaire [RDC y’ubu] n’imbere mu gihugu kugira ngo bashobore gukomeza kubona amafaranga yo kuzitunga ariko na bo babyungukiramo.

Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka impunzi zari mu mahanga zirataha n’abari baravuye mu byabo bari imbere mu gihugu basubira iwabo ubundi bacungirwa umutekano, hatangira urugamba rw’iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko mu ntangiriro byinshi byakorwaga n’amafaranga y’inkunga kubera ibihe igihugu cyari kivuyemo, ariko u Rwanda rukereka ibihugu ko inkunga biruha zitagomba gukoresha uko bibishaka gusa ahubwo na rwo rugomba kugira uruhare mu kwerekana aho zikoreshwa.

Umunyamakuru yihutiye kubaza niba abona inkunga cyangwa imfashanyo ibihugu bitanga zishobora kuba zishyurwa mu bundi buryo.

Ati “Mu buryo burambye ni ideni bitewe n’uko [inkunga] zafashwe kandi kuva ku ntangiriro ni ho duhagaze. Twabwiye abantu ko dushima inkunga, ko twari tuzikeneye kandi tukizikeneye ku rwego runaka ariko tuzikeneye kugira ngo twubake ubushobozi, ariko tuzabe tutakizikeneye mu bihe biri imbere. Uwo ni wo murongo wacu, ni byo tuvuga kandi ni byo dukora.”

Yahamije ko iyi ngingo yayiganiriyeho n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika ariko abenshi bikarangira batabyumva neza

Ati “Izi mpaka zafashe umwanya mu biganiro twagiye tugira mu myaka myinshi ishize hagati y’abo bakeneye inkunga, ikibazo kuri twe kigakomeza kuba ko tuzikeneye, dushobora kuzifata, dushobora kugaragaza aho tuzikeneye ariko tunakora ku buryo tuzigobotora.”

“Icyo ni ikintu twifitemo, tuganiriza buri wese ushaka gukorana natwe ibikorwa bijyanye n’inkunga ariko ibyo byadukururiye ibibazo byinshi, bamwe batwise abirasi, ko tutitaye ku kababaro k’abandi, abanyagitugu n’andi mazina menshi kubera ibyo gusa.”

Bagutsindagira inkunga ngo bakujyane aho bashaka

Perezida Kagame kayavuze ko bagerageje gusobabura ko ikibazo atari uko inkunga zidakenewe ahubwo yasangaga inkunga zituma umuntu akomeza kumva abandi hari ibyo bamugomba.

Ati “Kubeshwaho n’abandi biri mu murongo ujya kuba mwiza, ahubwo ikindi ni uko umuntu wese ugutera inkunga anagenzura ubuzima bwawe, ni na yo mpamvu baba bashaka ko ukomeza kwakira inkunga kugira ngo bakomeze bayobore ubuzima bwawe, rimwe na rimwe bakazikoresha nk’igikangisho ngo bakwerekeze aho bashaka, bagakomeza kugukanga ngo nudakora ibi turazihagarika.”

Yavuze ko mu 1998 igihugu cyakiraga inkunga bitewe n’uko ari bwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari igihagarikwa, bamwe mu bayobozi b’Abanyaburayi bakagera mu Rwanda, bakerekwa aho inkunga zikenewe, ariko umwe muri bo wari uturutse mu Bwongereza yaganiriye na Perezida Kagame, amubwira ko bishimiye inkunga ari kubabwira batanga ariko nanone igihugu gikeneye kugira uruhare mu kugena ibikibeshaho.

Icyo gihe Perezida Kagame wari ukiri Visi Perezida, yasabye uwo muyobozi ko bemeranya aho inkunga bagiye guha igihugu izakoreshwa aho kwinjira mu gihugu ufite ibikapu by’amafaranga ukanigenera aho ugomba kuyashyira.

Yavuze ko u Bwongereza n’ibindi bihugu bitatu byari inshuti zabwo byemeye iyi imikoranire, bagatanga inkunga zigakoreshwa aho impande zombi zemeranyijweho, hagakorwa igenzura nyuma y’igihe runaka ngo harebwe niba amafaranga yatanzwe ataranyerejwe cyangwa akaba yarakoreshejwe nabi.

Kwanga caguwa byakuye u Rwanda muri AGOA

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe yari ayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagaragarije abakuru b’ibihugu byawo ko bifitemo byinshi bihinga ibireti bivamo ipampa, bityo ko bakwiye guca intege imyambaro yambawe iva mu mahanga hagatezwa imbere inganda z’imbere mu bihugu zikora imyenda.

Ati “Twaremeranyije twemeza ko tugiye guhanika ikiguzi kugira ngo tugabanye abantu bakomeza kutwoherereza imyambaro yambawe natwe tuziyubakire inganda zacu z’imyambaro. Abanyamerika baragiye barababwira bati ntimushobora kureka kugura imyenda ya caguwa yacu.”

Yavuze ko bamwe mu bayobozi bari kumwe bafata umwanzuro bagendeye ku gitutu bamwe barabireka, ndetse n’u Rwanda Amerika irugeraho irubwira ko mu gihe rwakomeza uwo mugambi wo guca caguwa ruzakurwa mu masezerano ya AGOA [African Growth Opportunity Act].

Ati “Ibihugu byose twari twemeranyije kuri uwo mwanzuro byabivuyemo barakomeza batumiza imyambaro yambawe [caguwa] kugira ngo bakomeze kubona inyungu kuri Amerika. Icyo gihe twasigaye twenyine tutanabizi, ndetse birangira dukuwe muri AGOA”

Kugeza magingo aya ubukungu bw’u Rwanda bumaze imyaka myinshi buzamuka ku muvuduko uri hejuru ya 8%, ndetse ibyo umuturage yinjiza ku mwaka byavuye ku Madorali ya Amerika 111 mu 1994 agera ku 1040$ mu 2023.

Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga zigomba kuba zigamije gufasha igihugu kwiyubakira ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .