Nk’uko byemejwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kisoro, uyu mugabo ashinjwa ko iki cyaha yagikoze ku wa 25 Kamena 2026, mu gace ka Kamonyi muri Kisoro.
Ibiteganyijwe ko iburanishwa ry’uyu mugabo rizakomeza ku wa 23 Nyakanga 2026, kuko hagikorwa iperereza. Nibwo hazasobanurwa neza imikorere y’iki cyaha.
Mu rwego rw’ubwirinzi n’umutekano w’abaturage, Depite uhagarariye Kisoro, Sam Byibesho, yasabye abaturage kwirinda kugenda bonyine mu masaha y’ijoro. Uretse ibyo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira iterambere ry’abo mu bwoko bw’Abatwa ari nabo uyu mwana w’umukobwa yabarizwagamo, Peninah Zaninka, yavuze ko mu gihe uyu ukekwaho icyaha yahamwa nacyo, agomba guhanwa by’intangarugero.
Ubu bwicanyi n’icyaha cy’ubusambanyi bikomeje gutera impaka n’impungenge mu baturage bo muri ako gace, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano w’abana n’urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!