Kuva iki cyorezo cyagaragara bwa mbere mu Rwanda muri werurwe 2020, ingamba zo guhangana nacyo zahise zihagurukirwa, Abaturarwanda bose basabwa kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki, ndetse haza no gushyirwaho na gahunda ya Guma mu Rugo.
Nyuma y’uko kwambara agapfukamunwa bibaye itegeko kuri buri Muturarwanda, hadutse abantu bamwe batangira kwidorera udupfukamunwa gusa icyo gihe FDA yasabye buri wese uri kudoda udupfukamunwa tuzahabwa abantu kubanza kubisabira uburenganzira, kugira ngo abanze agenzurwe atazakora udupfukamunwa tutari ku rwego rwo kurinda abantu.
N’ubwo ayo mategeko yashyizweho ariko hari bamwe mu badozi bakomeje kujya badukora rwihishwa, abacuruzi bazwi nk’abazunguzayi bakaducuruza hirya no hino mu mujyi wa Kigali, aho baducuruzaga mu mihanda ku buryo bigoye ko umuntu yakwizera ubuziranenge bwatwo.
Uretse udupfukamunwa tutujuje ubuziranenge, hari n’abaturage ubona mu muhanda bakinze agatambaro runaka ku munwa mu rwego rwo kwambara agapfukamunwa, kandi hari ubwo utwo dutambaro bambaye tuba tudafite ubushobozi bwo kubuza agakoko ka Coronavirus kubinjiramo igihe bahuye na ko.
Uganiriye n’abatuye mu Murenge wa Kimisagara, bavuga ko ibyo kugura apfukamunwa kujuje ubuziranenge batabizi cyane ko icyo baba bashaka ari ugupfuka umunwa.
Mukankuranga Agnes yabwiye IGIHE ko atajya gutoranya ubwoko bw’agapfukamunwa cyane ko utwinshi tuba duhenze.
Ati “Erega hari igihe usanga duhenze, umuntu rero apfa kugura ako abonye. Ubundi se umwana yaburara ngo waguze agapfukamunwa ka 1000 Frw cyangwa 500 Frw? Hari n’igihe umuntu akingaho agatambaro agapfa guhisha umunwa n’amazuru nk’uko babidusaba.”
Umuyobozi wa FDI, Karangwa Charles, yatangarije RBA ko kwambara agapfukamunwa katujuje ubuziranenge bifite uruhari runini mu ikwirakwira rya Coronavirus.
Ati “Muri iyi minsi murabona ko icyorezo cyakajije umurego, abantu benshi baranduye kandi abenshi bandujwe no kwambara nabi udupfukamunwa, ujya kubona umuntu yambaye agapfukamunwa gasongoye katanamufata neza ku mazuru. Buri kanya ugasanga aragakoraho akazamura rimwe na rimwe ugasanga niba hanagiyeho virusi igiye ku ntoki".
“Uko umuntu yikorakoraho ni ko za virusi zasigaye ku ntoki azikwiza mu maso no ku zuru, ukaba wihaye umwanya wo kwandura. Ndasaba ko rwose abantu bareka kwambara udupfukamunwa dukozwe mu buryo butujuje ubuziranenge.”
Agapfukamunwa ko kwa muganga bivugwa ko ari ko gapfukamunwa kujuje ubuziranenge nk’uko bigarukwaho n’abahanga mu buvuzi bw’indwara zandura hirya no hino ku Isi, gusa hari n’utundi twinshi dukorwa kandi dufite ubushobozi bwo kurinda abantu.
Aapfukamunwa kujuje ubuziranenge uzakabwirwa n’uko kaba gapfutse umunwa n’amazuru kandi neza, kadasiga umwanya Coronavirus ishobora gucamo yanduza abantu.
Mu Rwanda habarurwa ibigo 82 byahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa, harimo kimwe gikora udupfukamunwa tumeze nk’utwo kwa muganga mu gihe ikindi kizatangira kudukora mu minsi iri imbere, nk’uko byatangwaje na FDA.
Abantu 11 860 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwnda, barimo 153 imaze guhitana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!