Ni mu gihe kandi kuko kugira ngo indirimbo yigarurire imitima ya benshi, amashusho meza ni kimwe mu bintu by’ingenzi.
Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ahantu abahanzi Nyarwanda bakunze gufatira amashusho y’indirimbo zabo ku buryo ushobora kuhabona mu ndirimbo nyinshi zitandukanye.
Uru rutonde rwakozwe nyuma y’uko IGIHE yabajije abayobora ikorwa ry’amashusho y’indirimbo mu Rwanda (video directors), ibice byahuriweho na benshi bikaba ari byo byashyizwe mu nkuru.
Umuhanda wa Kigali-Bugesera
Uyu muhanda uri mu Karere ka Kicukiro ugakomeza mu Bugesera ni hamwe mu hantu hagezweho mu Mujyi wa Kigali hakurura abahanzi benshi. By’umwihariko guturuka kuri Gare ya Nyanza kugera Nyabarongo.
Amwe mu mashusho y’indirimbo zizwi yafatiwe muri uyu muhanda harimo Boom ya Alyn Sano, Mi Amor ya Bwiza afatanyije na Riderman ndetse na Fina ya Calvin Mbanda.
Club Rafiki i Nyamirambo
Mu Kigo cya Club Rafiki kiri i Nyamirambo, hakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi kubera ko ari ikigo cyagenewe imyidagaduro gihurirwamo n’abantu benshi biganjemo urubyiruko.
Aka gace kakunze kufatirwamo amashusho y’indirimbo nyinshi zamenyekanye zirimo nka’ Thank you’ ya Tom Close afatanyije na The Ben ndetse na ‘Yawe’ ya Urban Boys. Hari n’izindi ndirimbo nyinshi zakunze gukorerwa kuri Rafiki.
Car Free Zone
Aha ni mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu gace kahariwe kugendamo abanyamaguru.
Amwe mu mashusho y’indirimo zamenyekanye zigaragaramo aka gace ka Car Free Zone harimo ‘Fly away’ ya Blamo afatanyije na Alyn Sano ndetse na ‘Warakoze’ ya Jules Sentore.
Fiona house
Iyi ni inzu y’igorofa yasenyutse iherereye mu murenge wa Kimironko munsi yo ku Mushumba Mwiza, hakunze kwifashishwa n’abahanzi batandukanye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo.
Amwe mu mashusho y’indirimbo agaragaramo iyi nyubako harimo iyitwa ‘Hejuru y’umuhanzi’ ya Kivumbi, ‘Sexy’ ya Davis D ndetse na ‘Amabiya’ ya Mico The Best.
Makuza Peace Plazza
Igorofa ryo kwa Makuza rikorerwamo ubucuruzi riherereye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Iyi nyubako ikunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi z’abahanzi Nyarwanda.
Amwe mu mashusho y’indirimbo yahafatiwe harimo ‘No Cap’ ya Ish Kevin, ‘Muzadukumbura’ ya Nel Ngabo ari kumwe na Fireman, ‘Umuturanyi’ ya Social Mula n’izindi nyinshi.
ADEPR Rukurazo
Aka ni agace gaherereye mu Murenge wa Kimironko urenze ku rusengero rwa ADEPR. Abahanzi bakunze kwifashisha aha hantu mu gufata amashusho y’indirimbo kubera ubusitani bwiza buhari.
Amwe mu mashusho y’indirimbo agaragaramo aha hantu harimo ‘Sofia’ ya Kevin Kade ndetse n’indirimbo ikunzwe na benshi muri iyi minsi yitwa ‘Rompe’ ya Afrique.
Kuba hari indirimbo zihuje agace runaka mu ifatwa ry’amashusho yazo, umwe mu batunganya amashusho (video director) yabwiye IGIHE ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo igitekerezo cy’umuhanzi, ahantu horoshye kugera ndetse n’amikoro y’umuhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!