-Yaravugaga nkamuvudukana
– Nari umushizi w’isoni
Icyumweru cyo kuwa 21-24 Nyakanga 2014 cyaranzwe no gusoza amahugurwa y’ubuzima n’ubuhinzi ku miryango isaga 320 ifite abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’ imirire mibi ku bufatanye bw’umushinga Gardens for Health International n’ibigo nderabuzima 8 byo mu turere twa Gasabo na Musanze (Rubungo, Bumbogo, Nyacyonga, Kayanga, Gasiza, Kinigi, Murandi ndetse na Shingiro). Uyu muryango kandi ukaba mu kwezi kwa Nzeli uzagurira ubufatanyabikorwa ku bigo nderabuzima icumi byo mu karere ka Musanze.
Buri gihembwe, kuri buri kigo nderabuzima hatoranywa ababyeyi 40 hashingiwe ku bana bafite ikibazo gikomeye baba bapimwe. Ni muri urwo rwego mu gihe cy’amezi ane imiryango 320 yatoranijwe yahuguwe ku masomo 13 y’ubuzima harimo guteka indyo yuzuye, Kugira isuku, kuringaniza urubyaro, Kwirinda indwara zirimo SIDA, igituntu n’izindi ndetse nandi 13 y’ubuhinzi harimo nko gutegura imitabo, kubyaza umusaruro ubutaka buto, kwita ku matungo n’ibindi. Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwabo ababyeyi bakaba barahawe imbuto zitandukanye ndetse n’amatungo magufi. Abana b’iyi miryango bakaba barafatirwaga ibipimo (Child health measurements) kugirango hapimwe impinduka ari nako kandi basurwaga mu ngo.
Mu buhamya bwatangiwe ku kigo nderabuzima cya Bumbogo tariki ya 21 Nyakanga 2014, umwe mu babyeyi bari basoje amahugurwa witwa Mukeshimana yagaragaje icyo bayakuyemo muri aya magambo:
“Nk’ isomo ry’ ubwumvane no gutega amatwi ryarampinduye cyane. Umugabo yajyaga ataha yasinze yavuga nkamuvudukana, akigendera akanta ntampe n’ amafaranga yo guhaha. Nari umushizi w’ isoni pe! Ariko ubu narahinduye kandi n’ umugabo wanjye ari hano sinabeshya ahari, ibyahindutse mu mibanire yacu ni byinshi kandi gufatanya nibyo bizatuma twita ku bana bacu kurushaho ndetse tukanakumira imirire mibi mu muryango wacu kuko nasanze ubwumvikane buke bwacu bwari imwe mu mpamvu iyitera”.
Bamwe mu bayobozi b’ inzego z’ ibanze n’ iz’ ubuzima bafashe ijambo bakanguriye abaturage kuzakurikiza neza ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa kuko ngo iyo ufite ubumenyi bigufasha gushakisha imibereho n’ imirire uzi neza icy’ ingenzi umwana wawe akeneye. Ubwo bumenyi kandi bakanguriwe kubusangiza abaturanyi, abavandimwe, inshuti ndetse n’ abandi batandukanye baba babukeneye bityo bagatanga umusanzu wabo mu kubaka muryango mugari barwanywa imirire mibi ku bana kuko aribo Rwanda rw’ ejo.
Mu masomo aba babyeyi bahawe harimo uburyo bwihariye bashobora guteka inkono imwe mu isaha imwe kandi ikubiyemo indyo yuzuye. Ubu buryo butuma bakoresha inkwi nkeya kandi bagahisha mu gihe gito.
Foto: Lucie
























TANGA IGITEKEREZO