Mu kiganiro twagiranye n’abacuruza ubwiherero rusange mu mujyi wa Kigali n’ababukenera umunsi ku wundi, bose bafite ibyo bahurizaho by’uko harimo ubwiru utamenya bw’abagena ibiciro by’ubwiherero kandi batishyura umusoro uva mu yo bakiriye, kuri bo ngo ntibakabaye bishyuzwa icyo kiguzi.
Abakenera serivisi zitandukanye umunsi ku wundi n’abakodesha inyubako zo muri Kigali binubira ko bishyuzwa amafaranga y’ubwiherero kandi iyo bishyura inzu z’ubukode haba habariwemo byose.
Kimwe n’abakiliya babagana bakenera ubwiherero, urugero nk’abajya gufata amafunguro muri restaurant batakabaye bishyuzwa ikiguzi cy’ubwiherero ngo kuko biri mu itegeko ry’abashinga za restaurant bagomba kuba bujuje.
Umwe mu bo twaganiriye ukora akazi ko gutwara abagenzi muri taxi utarifuje ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko inshuro azenguruka muri Kigali, atabona amafaranga yishyura ubwiherero ku munsi. Agira ati “Rimwe na rimwe iyo nkeneye ubwiherero urugero ibyoroshye, nihengeka mu bihuru, uruhande rw’inzu aho batandeba no mu bishanga.”
Abakorera mu nyubako yitwa Ndaru, bakora umwuga wo kudoda imyenda; abagore n’abagabo twaganiriye, bambwiye ko bafite ikibazo cyo kwishyura ubwiherero buri munsi kandi inyubako bakoreramo babwemerewe mu kiguzi cy’inzu bakodesha.
Umwe muri bo agira ati “Ntabwo wabona igiceri cy’ijana cyo kwishyura ubwiherero buri uko ubikeneye! kandi dukeneye kurya no gutahana imbuto z’abana mu rugo.”
Umugore twaganiriye ukora umwuga wo kudoda imyenda, avuga ko ku munsi akoresha amafaranga magana atanu, yishyura ubwiherero iyo yakoze ibyoroheje n’ibikomeye. Avuga ko iyo amasaha yo gutaha ku kazi yegereje saa mbiri n’igice areka kujyayo akaza kubikemura ageze mu rugo, mu rwego rwo kudakoresha amafaranga menshi.
Abo bose bahurije ku kibazo cy’uko abo baha serivisi baje kudodesha imyenda iyo basabye ubwiherero bababwira ko buhari; gusa bakabibutsa ko ari ukubwiyishyurira. Kuri bo ngo ibyo ntibyari bikwiriye kuko bituma batanga service itanoze ku babagana.
Umwe muri bo avuga ko bituma abasinzi n’abadafite ubushobozi bwo kuyishyura bihagarika ku muhanda kuko baba babuze aho biherera cyane cyane nk’igihe bateze imodoka rusange ku muhanda.
Ati “Ese haba hatekerezwa ku muntu udafite amafaranga yo kwishyura ubwiherero aho yiherera, none yihagarika hehe”? Bene abo nibo usanga bihagarika ku nkuta z’amazu no muri za ruhurura.”
Abatega imodoka rusange twaganirye bavuga ko umuntu wese ujya muri gare atakabaye yishyura ikiguzi cy’ubwiherero, mu gihe abukeneye ngo kuko byakabaye bikubiye mu kiguzi cy’urugendo aza kwishyura ageze mu modoka. Ibi ngo byashyirwa mu mitangire myiza ya serivisi umujyi wa Kigali uhora ushishikariza abayitanga umunsi ku wundi.
Bavuga ko ukodesha na nyir’inzu, bakabaye bumvikana uko hishyurwa ikiguzi kirimo byose kugira ngo umukiliya ntabangamirwe na serivisi mbi aba yahawe kimwe n’abatega imodoka rusange muri za gare.
Icyifuzo cyabo ni uko bakwishyira hamwe nk’abakorera muri izo nyubako bakiyishyurira abakora isuku. Ikindi ngo byakuraho akajagari k’abishyuza, aho bamwe bagenera umuntu urupapuro rw’isuku bagacaho ruto rutajyanye n’urwo akeneye mu bwiherero.
Amakuru dufite twahawe n’abishyuza igiceri cy’ijana ni uko ba nyir’inyubako zo muri Kigali atari bo bishyuza amafaranga y’ubwiherero, ahubwo bwishyuzwa n’abiyita ko bapatanye na ba nyir’inzu ku bijyanye no gukora isuku y’abakoresha ubwo bwiherero buri muri izo nyubako.
Ikindi twamenye ni uko ayo mafaranga yishyuzwa yose ntaho atangirwa umusoro wa Leta, kuko amafaranga y’isuku yishyurwa mu gutwara ibishingwe n’indi myanda ijyanwa mu kimoteri cya Nduba igatunganywa yo mu mujyi wa Kigali, yishyuzwa ukwayo kandi hagatangwa gitansi yayo uhereye kuri buri muntu ufite igikorwa ahakorera kugera no ku batwarirwa imyanda yo mu ngo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!