00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwinjiracyaha buhanwa bute mu mategeko y’u Rwanda?

Yanditswe na Maurice Munyentwali
Kuya 29 January 2019 saa 04:15
Yasuwe :

Ubwinjiracyaha ni umugambi wo gukora icyaha, wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywaho by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir’ugukora icyaha.

Duhereye kuri iki gisobanuro, reka turebe hamwe ibintu bitatu bigomba kurebwaho kugira ngo tuvuge ko habayeho ubwinjiracyaha. Turifashisha urugero rufatika.

1. Itangira ry’ibikorwa bigaragaza umugambi wo gukora icyaha

Reka twifashishe urugero rw’icyaha cyo kuroga giteganywa n’ingingo ya 110 y’Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Reka tuvuge ko hari umuntu witwa Yohani ushaka kuroga umuntu witwa Petero.

Yohani afashe uburozi abushyize mu gikombe Petero ari bunyweremo icyayi. Ibyo Petero akoze bigize itangira ry’igikorwa kigaragaza umugambi wo gukora icyaha cyo kuroga. Mu yandi magambo Yohani yatangiye igikorwa kidashidikanywaho cyo kuroga Petero.

2. Kuba umugambi waburijwemo bidaturutse k’ ubushake bw’uwashakaga gukora icyaha

Dukomereje ku rugero rwacu rwa Yohani ushakaga kuroga Petero, reka tuvuge ko mu gihe Petero yiteguraga kunywa cya cyayi Yohani yashyizemo uburozi, haje nk’umwana agasitara ku meza cya cyayi kikameneka. Umugambi wa Yohani wo kuroga Petero uburijwemo ariko ntibiturutse ku bushake bwa Yohani.

3. Kuba nta wagizweho ingaruka n’umugambi wo gukora icyaha ntacyo bihindura

Petero wagombaga kunywa cya cyayi kirimo uburozi ntiyakinyweye bityo nta n’icyo yabaye ariko ibi ntibikuraho ko Yohani yari afite umugambi wo kumuroga. Bityo yakoze ubwinjiracyaha kandi azabihanirwa n’amategeko.

Ingero z’ubwinjiracyaha umuntu yatanga ni nyinshi. Dushatse twavuga n’umuntu wari ugiye gutwika ishyamba (ni icyaha), yamara kurikongeza imvura ikaba iraguye ikazimya wa muriro yacanye.

Twafata n’urundi rugero rw’umuntu ugiye kwiba amakuru muri mudasobwa (na cyo ni icyaha) ariko yamara kwinjira mu cyumba ya mudasobwa irimo, amaze no kuyicana, agasanga harimo ijambo ry’ibanga (password) akabura uko yinjira muri mudasobwa. Twavuga n’umuntu wari ugiye nko kwiba ikintu mu nzu, yahagera agasanga cya kintu baraye bacyimuye aho cyabikwaga. Ingero ni nyinshi.

Ubwinjiracyaha buhanwa bute?

Ubwinjiracyaha burahanirwa kabone n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboye kugerwaho.

Ingingo ya 21 y’Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa ½ cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha.

Iyo cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka 25. Ubwinjiracyaha bw’icyaha cyoroheje ntibuhanirwa.

Twanzura…

Ni ngomwa kumenya ko iyo uwari ugambiriye gukora icyaha yigaruye ku bushake bwe adahanwa, keretse iyo ibyo yamaze gukora ubwabyo ari icyaha.

Twibikuranye kandi ko icyaha cy’ubugome ari icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kirenze imyaka itanu cyangwa igifungo cya burundu.

Icyaha gikomeye cyo ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu; naho icyaha cyoroheje ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo kitageze ku mezi atandatu, icy’ihazabu cyangwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.

Umunyamategeko Maurice Munyentwali wakusanyije ibi bitekerezo

Byakusanyijwe na Maurice Munyentwali
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages