Iki gikorwa cyabereye muri Inn at Saint Mary’s mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana tariki ya 27 Nyakanga 2025.
Uwineza yasobanuye ko igitekerezo cyo gushinga Amor Foundation Inc. yakigize afite imyaka icyenda, ndetse gifitanye isano n’ubuzima bw’ubupfubyi yakuriyemo.
Ati “Nagiye mu munsi mukuru w’abana b’imfubyi, mvuga ko nanjye ninkura nzashinga ikigo cy’imfubyi. Gushinga Amor Foundation bishingiye ku buzima bwanjye bwite n’ububabare nabayemo bwo kuba imfubyi.’’
Ubuzima yakuriyemo na bwo bwaramwigishije kimwe n’abandi Banyarwanda banyuze mu mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaza kwiga no kwiteza imbere.
Ati “Ikindi cyatumye ngira igitekerezo cyo gushing Amor Foundation ni uko nko kuva ku myaka ine, Jenoside yabaye mfite imyaka ine, kugeza ndangije amashuri abanza nabaye nko mu ngo eshanu zitandukanye. Aho bitagenze neza nkajya mu rundi rugo, nyuma narerewe kwa marume n’abandi bana 10.’’
Yavuze ko yumvaga atifuza kubona hari abandi bantu babaho mu buzima bwo gusharirirwa, kuko yumva neza ‘umutwaro n’umubabaro uba mu kuba imfubyi.’
Ati “Icyo gitekerezo naragikuranye ariko cyongera kugaruka neza ubwo nigaga muri Kaminuza ya Kigali [aho yize ibijyanye n’Icungamari n’Ubukungu- Business Management and Economics]. Icyo gihe nta mafaranga nari mfite ariko nasabye umuyobozi wari ushinzwe ubujyanama muri kaminuza ko bampa uburenganzira nkajya gushaka abana b’abakobwa bakuze ari imfubyi noneho tukaganira ku bibazo twahuye na byo n’uko twakwishakamo ibisubizo tugafasha abana b’imfubyi cyangwa abatabana n’ababyeyi babo.’’
Amor Foundation yatangiye gukora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gashyantare 2025, kuko ari bwo yabonye icyangombwa kiyemerera kuhakorera.
Ati “Mbere nafashaga abantu ku giti cyanjye ariko ndavuga nti reka nshake abandi bumva igitekerezo cyanjye, dushyiremo imbaraga zirushijeho.’’
Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Amerika, Léonard Kwitonda, yashimye Uwineza ku gitekerezo cyiza yagize.
Ati “Turashima umuhate wa Amor Foundation mu kubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda no guhindura ubuzima bw’abana b’imfubyi ndetse n’abana bo ku muhanda.”
Amor Foundation ifite n’ibikorwa mu Rwanda
Amor Foundation ufite ibiro i Gasanze mu Mujyi wa Kigali. Kuri ubu ufasha abana 30 barimo abahujwe n’imiryango yabo n’abandi.
Uwineza yavuze ko Amor Foundation yifuje kuyitangirira mu Rwanda kugira ngo abashe gufasha abari mu buzima bubi.
Ati “Nanjye nigeze kugera igihe nitakariza icyizere numva n’amashuri yisumbuye ntazayiga, njya kwiga mu Gatenga kwa Carilos, ahakundaga kwiga abana bo mu muhanda. Nagiye kwiga gusuka, kugira ngo mbone amafaranga yihuse.”
“Nabonye ibibazo bacamo, ubwihebe baba bafite, maze no gukura mbona uko abana babaga mu Gatenga bize, bitunze bagira icyo bimarira. Nibuka ububabare bahuraga nabwo, numva ntazafasha abakobwa gusa kuko hari n’abahungu baba barahuye n’ibibazo.’’
Mu rugendo yatangiye yishimira ko hari abana yafashe ari imfubyi akongera kubaremera ibyishimo ndetse ubuzima bwabo bugahinduka.
Kuva muri Nzeri 2025, uyu Muryango urateganya gukorana na Leta ku buryo abatishoboye bajya bashakirwa abantu babafasha cyangwa bagasubizwa mu miryango yabo.
Uwineza yavuze ko imbogamizi bagihura na zo ari ugufata abana bo ku muhanda kuko hari abumva ko bagiye kubafunga ku buryo batabagirira icyizere.
Ati “Imbogamizi duhura na zo tuzishakira ibisubizo. Dukorana n’inzego z’ibanze ariko ababa ku muhanda tugashaka uko twabigiraho inshuti. Dushobora kubafasha gusubirana n’imiryango yabo cyangwa tukabashakira abantu bo kubafasha.’’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!