Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, uherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho abitabiriye basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda n’aho rugeze rwiyubaka, ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 250.
Kuva mu 1959, Abatutsi mu Rwanda barameneshejwe, barahohoterwa abandi baricwa, bituma abarokotse ubu bugizi bwa nabi bahungira mu mahanga.
Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri zasabwe gucyura impunzi zari zibayeho nabi mu nkambi zo mu bihugu bitandukanye ariko zikinangira, Habyarimana we aramaramaza mu mvugo yumvikanisha ko u Rwanda rwari nk’ikirahure cy’amazi cyuzuye, kitakwakira andi.
Ibi n’ibindi byo kwita Abanyarwanda bahunze abanyamahanga, byumvikanishaga ko nta gahunda yo kubacyura ihari, mu 1990 Ingabo zari iza RPA ziyemeza gutangira urugamba rwo kubohora u Rwanda rwaje no gufatanywa n’urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Capt (Rtd) Kayitare wari muri abo Banyarwanda yavuze ko mu byatumye bisunga abandi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ari ukubera ubuzima bubi bakuriyemo mu buhunzi ndetse n’uburyo ababyeyi babo bakomezaga kubabwira ibyiza by’u Rwanda ariko batabasga kurugeramo.
Ati “Ibyo byatumye tucyiyumvamo, tukumva ko dufite icyifuzo cyo kubona u Rwanda gusa ariko nanone kubera ko twari tukiri abana twahoraga twibaza impamvu tutari mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko byabaga bimeze nk’icyaha kuba uri impunzi y’Umunyarwanda kuko nta gaciro bajyaga bahabwa aho bari bari.
Ati “Hari ubwo wajyaga mu Ishuri ugasanga ntabwo ufatwa kimwe n’abandi mwigana. Icyo gihe nk’iyo umwana mugenzi wawe yakubangamiraga wasangaga ari wowe bahannye kubera ko uri impunzi.”
Capt (Rtd) Kayitare yashimangiye ko impamvu Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ari ukubera ko nta gaciro bahabwaga mu buhungiro ariko n’ab’imbere mu Rwanda bakomeje gufatwa nabi, ivangura ryarasaritse abayobozi b’icyo gihe.
Yatanze urugero rwo mu Burundi aho iyo wasozaga amashuri abanza, wasangaga Abanyarwanda basabwa kugira amanota ari hagati ya 75% na 80% kugira ngo babashe kujya mu mashuri yisumbuye, mu gihe Abarundi bo basabwaga kugira amanota 45%.
Cpt (Rtd) Kayitare yagaragaje ko n’iyo hari abagiraga amahirwe yo gukomeza amashuri bakagera no muri Kaminuza ndetse bakabona akazi byarangiraga babohereje gukorera ahantu kure ku buryo n’amafaranga bahembwaga yashoboraga gushirira mu matike.
Rtd Capt Kayitare ati “Mu Rwanda ntaho ntabwo byari byoroshye kuko ntabwo washoboraga kujya mu gisirikare, mu nzego z’ubuyobozi ndetse no kubona akandi kazi keza uri Umututsi.”
Yasobanuye ko izo mpamvu n’izindi nyinshi arizo zatumye biyunga ku Nkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse barutsinda bitewe n’intego bari bafite, hamwe n’ikinyabupfura cyabarangaga bigishijwe na Perezida Kagame wari uyoboye urugamba.
Ati “Mu byadufashije gutsinda harimo gukomera ku ntego zo kubohora igihugu, byajyanaga n’ikinyabupfura twigishijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”
“Twagiye muri uwo mujyo, turafatanya, cya kinyabupfura kiraturanga, kwa gushyira hamwe biraturanga, kwa gukomera ku ntego z’uko igihugu cyacu kizongera gutemba amata n’ubuki biraturanga bituma dutsinda urugamba.”
Senateri Havugimana Emmanuel yashimiye Inkotanyi zahagarite Jenoside yakorewe Abatutsi, zigashyiraho Leta yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, asaba urubyiruko gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho.
Ati “Rubyiruko rero mufite umukoro ukomeye wo gusigasira ibyo Leta imaze kugeraho, guharanira Ubunyarwanda, no kurwanya amacakubiri aho yaturuka hose.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!